Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bifite abasirikare boherejwe mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo gufasha icyo gihugu kurwanya M23, bahuriye i Goma, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cya Tanzania, General Jacob John Mkunda, uw’ingabo za Malawi, Major General Kashisha, General Christian Tshiwewe Songesa, wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, uwa Afrika y’Epfo, General Maphwanya Sizani n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Lt General Prime Niyongabo.
Nk’uko amakuru abivuga n’uko aba bakuru bose bakiriwe n’umusirikare mukuru w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zirwanira k’u butaka, Lt Gen Sikabwe Fall na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, major Gen Peter Cirimwami Nkuba.
Iy’i Nama ibaye iyambere ihuje abagaba b’Ingabo z’i bihugu byo hereje abasirikare muri RDC gufasha igisirikare cya leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23.
Ni Nama ibaye mu gihe kuri uyu wa Kane, ibifalu by’i ngabo za Sadc, mu gice cy’Ingabo za Tanzania byatwitswe bihinduka umuyonga, mu gihe byaraswagaho ni bisasu by’i ngabo za General Sultan Makenga.
Ibyo bifalu byarasiwe muri Quartier yitwa Kiuli, iherereye muri centre ya Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.