Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kirashinja M23 kurasa ibisasu bigamije kuburizamo uruzinduko rwa bagaba bakuru b’Ingabo, bari bashaka kugera mugace ka Sake ahaheruka kubera imirwano.
Ni byatangajwe n’umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, General Sylvain Ekenge, aho avuga ko umutwe wa M23 ko washatse kuburizamo uruzinduko rw’aba General bari bashaka gusura Sake, ariko ngo biza kurangira n’ubundi bariya bagaba bakuru b’Ingabo z’i bihugu byo hereje abasirikare mu Burasirazuba bwa RDC kurwanya M23, basuye kariye karere ka Sake.
General Sylvain Ekenge, atangaza ko abasirikare ba M23 ko bateye ibisasu biremereye bigera muri bitanu, ariko amaherezo ntibyabuza ko batakageramo.
Yagize ati: “Hari saa kumi n’iminota 15(4:15pm) tariki ya 01/3/2024, baracyahari, bari kurebera hamwe uko barangiza ibikorwa by’iterabwoba bya M23.”
K’urundi ruhande ntacyo ubuyobozi bwa M23 buravuga kuri ibi birego bashinjwa n’u muvugizi wa FARDC.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice mu butumwa yahaye MCN buvuga ko ibyo bisasu ko byaguye hafi n’ikigo cya gisirikare giherereye i Mubambiro, byishe abasirikare batatu abandi benshi birabakomeretsa.
Ni mugihe kandi ku wa Kane , w’iki Cyumweru turimo, ibisasu by’i ngabo za M23 byashwanyaguje ibimodoka byo mu bwoko bw’ifalu by’ingabo za SADC, bo mugice cya Tanzania.
Amakuru yaje avuga ko harashwe ibifalu bibiri, abasirikare bari babiriho bakwira imishwaro abandi bamwe barapfa harimo kandi n’abakomeretse.
Bikaba byara bereye mugace ka Kiuli ko muri Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abagaba bakuru b’ingabo basuye i Sake, hari General Christian Tshiwewe Songesa, wa RDC, uwa Afrika y’Epfo, General Rudzani Maphwanya, uwa Malawi General Kachisha, ndetse n’uwu Burundi General Niyongabo Prime.
MCN.