Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo iri gutumiza abandi bacansuro bo mu mutwe wa Blackwater.
Ni ukuva mu mpera z’u mwaka ushize, ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bwagize igitekerezo cyo kwiyambaza aba, bandi bacancuro bo mu mutwe wa Blackwater. Ndetse ngo byari byitezwe ko aba barirwa mu 250 bagomba kuba baramaze kugera ku butaka bwo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu bariya bacancuro bari batarahagera, nk’uko iy’inkuru ivugwa n’abamwe mu bategetsi ba RDC.
Kimweho, aba bacanshuro biyambajwe mugihe n’ubundi ubutegetsi bwa Kinshasa bwahoraga bukoresha abandi bacanshuro bo mu mutwe witwa RALF washinzwe na Haratiu Potra, mu gihugu cya Romania.
Mu minsi ishize leta ya Romania yashize itangazo hanze, rivuga ko baburiye abacanshuro babo, babiri muntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC. Bakaba baraguye mu mirwano yabereye i Sake, mu kwezi gushize.
Kurundi ruhande hatanzwe amakuru ko abacanshuro bari guhunga bava mu Mujyi wa Goma, nyuma y’uko ingabo za M23 bivuzwe ko zisatira kwinjira muri uwo Mujyi. Ay’amakuru avuga ko ingabo za General Sultan Makenga kozaba zimaze kugera mu gace kitwa Keshero kari mu ntera y’ibirometre nka 15 n’uwo Mujyi.
Ni mugihe kandi bivugwa ko M23 y’aba ikomeza kwerekeza n’u muhanda wa Minova, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Imirwano ikarishye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, yaherukaga kubera mu nkengero za centre ya Sake no mu bindi bice byo muri teritware ya Nyiragongo, harimo ko mu mpera z’uku kwezi gushize, uyu mutwe wa M23 wigaruriye ibice byinshi byo murizo teritware tuvuze haruguru.
MCN.
Nibakomeze bahunge nubundi nta mpavu barwanira uretse inyungu z’abayobozi b’ibihugu byabo.