Byemejwe bidasubirwaho ko Nyanzare yamaze kwigarurirwa n’igisirikare cya General Sultan Makenga.
Ni ku mugoroba wo k’uwa Gatatu, tariki ya 05/03/2024, umuvugizi w’igisirikare cya M23 Lt Col Willy Ngoma, yemeje bidasubirwaho ko bamaze kwirukana ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa muri centre ya Nyanzare, iherereye muri teritwari ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
I centre ya Nyanzare ikaba iri mu ntera y’ibirometre, ubariranije nk’uko byavuzwe ni 130, n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Intambara yo gufata Nyanzare yahereye kuva ku mugoroba wo k’uwa Mbere, nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bari bamaze gufata uduce twa Gatsiro no mu nkengero zaho, maze kuri uyu wa Kabiri, ahagana isaha z’umugoroba M23 yirukana FARDC, FDLR, SADC na Wazalendo muri uy’u Mujyi wa Nyanzare warimo ibirindiro bikomeye bya FDLR.
Amakuru amwe avuga ko abasirikare bo kuruhande rwa Kinshasa ko bahunze berekeza za Walikale n’ahandi.
Ay’amakuru akomeza avuga ko M23 ko yafashe uduce twinshi kumunsi w’ejo hashize harimo Ngoroba, Kashari na Majengo.
Nk’uko uyu muvugizi wa M23 mu bya gisirikare yabivuze yavuze ko M23 yagaruye ituze muri Centre ya Nyanzare.
Yagize ati: “Ituze ryagarutse muri Nyanzare nyuma y’uko abahungu baho bakwiriye bahatabaye.”
Kuri ubu M23 irakomeza gusatira igana
ibirombe bya mabuye y’agaciro bya Somikivu, bifatwa nk’ibya Kabiri nyuma ya Rubaya mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.