Mu buyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, haravugwa mo ubujura budasanzwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu gihe abafite amapeti ku rwego rwa General, mu gisirikare cya FARDC n’abanyapolitike bo muri icyo gihugu, babyaje umusaruro intambara iri muri iki gihugu, mu kw’iba amabuye y’agaciro.
Bimwe mu birombe bya vuzwe ko aba bayobozi bo hejuru mu gisirikare cya leta ya Kinshasa, bari kw’ibamo amabuye y’agaciro, hari ikirombe cya Rubaya, gikungahaye cyane kuri Coltan, n’andi mabuye yo mu bwoko butandukanye. Rubaya iherereye muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ay’amakuru avuga ko ariya mabuye y’agaciro yibwa akagurishwa mu buryo butemewe n’amategeko, bikavugwa ko bafata amagana y’amatoni yayo bakayagurishiriza ku masoko mpuzamahanga bayanyujije mu bihugu by’ibituranyi nk’uko iy’inkuru tuyikesha urubuga rwa Afrika Intelligence.
Umuryango w’Abibumbye wo muri raporo nshya uheruka gushira hanze ivuga ko ubujura ku mabuye y’agaciro y’i Rubaya kuri ubu biri ku rwego rutigeze rubaho, n’ikindi gihe nakimwe.
Umuryango w’Abibumbye mu kumenya ibyimbitse kuri ubwo bujura, uvuga ko wifashije amashusho y’indege zo mu bwoko bwa Drones za MONUSCO, ndetse n’ibyogajuru bya Sentinel 2 y’i shamyi ry’u muryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ryitwa Copernicus, yerekana amagana y’abacukuzi gakondo bamabuye y’agaciro banyanyagiye mu birombe byahoze ari ibya SMB.
Muri ayo mashusho hagaragayemo abarwanyi ba PARECO, bagenzura abacukuzi. Umutwe wa PARECO kuri ubu uyobowe na Sendugu Museveni.
Bivugwa ko iki kirombe cyatangiye kwibwa nyuma y’uko Depite Edouard Mwangachuchu, yari amaze gufungwa, kuri ubu akaba yarakatiwe urwo gupfa, ashinjwa gukorana byahafi n’umutwe wa M23.
Mwangachuchu, yahoze akuriye Société de Bisunzu Sarl(SMB), iyi yafashaga kurinda umutekano wa Rubaya bityo amabuye y’agaciro yakurwaga mu birombe byako gace agacuruzwa muburyo bwemewe n’amategeko, nk’uko bya komeje bitangazwa na Africa Intelligence.
MCN.