Umukuru w’igihugu cya Ukraine yarusimbutse nyuma y’uko igisirikare cy’u Burusiya, cyageragezaga ku mwica.
Ni ku wa Gatatu, tariki ya 06/03/2024, perezida Zelensky yari yasuye agace ka Odesa ko mu majyepfo ya Ukraine, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo mu Bugiriki.
Bivugwa ko perezida Zelensky, ubwo imodoka zari zimuherekeje zigeze mu ntera y’ibirometre nka 150 uvuye ku zari ziherekeje minisitiri w’intebe w’u Bugiriki, Kyriakos Mitsotakis, zagabweho igitero cya misile yari yatewe n’igisirikare cy’Abarusiya hari igihe c’isaha ya saa tanu n’i minota 43, z’igitondo.
Iy’i nkuru ivuga ko Zelensky yari yerekeje mu gace ka Odesa kuhahurira na minisitiri w’intebe w’u Bugiriki wari wageze muri Ukraine mu ibanga rikomeye , mbere yo kuhava yerekeza i Bucharest muri Romania.
Abategetsi bo ku murwa mukuru w’i Gihugu cy’u Bugiriki, bemeza ay’amakuru, ariko bakavuga ko ntakibazo cyigeze kibaho kubera kiriya gitero.
Umunyamabanga mukuru wa leta ya Athens, Stavros Papastavrou, yavuze ko bose bahavuye ari bazima.
Mu mashusho yerekana icyo gisasu cyatewe mu Mujyi wa Odesa, cyerekana icyotsi cy’u mukara gitumuka mukirere cy’u Mujyi wa Odesa, w’u batase hafi n’inyanja y’u mukara.
Si ubwambere u Burusiya bushinjwa kugerageza kwica perezida Zelensky. Ahagana mu ntangiriro z’umwaka w’ 2022 bya vuzwe ko habaye kugerageza ku ivugana uyu mukuru w’igihugu cya Ukraine, bikozwe na Kremlin, maze Zelensky aza guhabwa amakuru n’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aza kurusimbuka.
MCN.