Mu masaha y’i gicamunsi urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito, rwo ngeye kumvikana mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni muri teritware ya Rutsuru na Masisi, hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu, nk’uko abaturiye ibyo bice bakomeje ku bivuga.
Ibiturika byu mvikaniye neza mubice bya Somikivu, Mabenga, Katanda, muri teritware ya Rutsuru no mu nkengero za Mweso, muri Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uru rusaku rw’imbunda rw’umvikanye nyuma yasaa sita zo kuri uy’u wa Gatanu, tariki ya 08/03/2024. Ni mugihe amasaha y’igitondo yo, hari ituze muri axes zose, bitandukanye nibyaranze umunsi w’ejo hashize, aho ibice byinshi byarimo urugamba rukaze, hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Iyo mirwano yabereye n’ubundi mu nkengero za Mweso, nka hitwa Bushunga, Mbuhi, Bukama, Nyenyeri na Matanda.
Gusa ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bitangira aribo bagabye ibitero bigasoza M23 y’igaruriye uduce twose tuba twabereyemo imirwano.
Kurundi ruhande, mu bice byinshi harimo n’ibigenzurwa na M23 habaye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.
MCN.