Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Angola, aho agiye kuganira na perezida João Lourenço ku by’u mutekano harimo n’uwa karere.
Ni kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11/03/2024, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Luanda, mu ruzinduko rwa kazi bivugwa ko ari urwumunsi umwe.
Ibi bya nemejwe n’ibiro by’u mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, aho byatangaje ko perezida Paul Kagame ko yageze i Luanda, kuri uyu wa Mbere.
Bikaba byitezwe ko aba bakuru b’i bihugu byombi baza kuganira ku bibazo by’u mutekano muke, uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, by’u mwihariko ku ntambara M23 ihanganyemo n’igisirikare cy’igihugu cya RDC.
Perezida wa Angola asanzwe ari umuhuza w’ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari. Mumpera z’ukwezi gushize, yari yakiriye kandi perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho nawe baganiriye ku mwuka w’intambara umaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.
Amakuru avuga ko ibiganiro bya Paul Kagame na João Lourenço ko bya bereye aha bonyine, bikaba biri mu byatumye, ibinyamakuru y’aba ibya Kigali cyangwa i by’i Luanda, badatangaza ibyaba byavuye muri ibyo biganiro.
Gusa, nk’uko byagiye bivugwa kuva mbere João Lourenço arimo gushaka guhuza Tshisekedi uhora ashinja Kigali gufasha M23 kuganira na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nawe ushinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.
Kugeza ubu nta munsi uzwi aba bakuru b’i bihugu byombi bazicarana bakaganira, ni mu gihe Tshisekedi muri ibyo biganiro aheruka kugirana n’u muhuza João Lourenço yemeye kuzaganira na Kagame.
Umwaka ushize Tshisekedi yari yarahiye ko atazongera guhura na Paul Kagame, ngu sibye mu ijuru.
Perezida wa Angola João Lourenço we, asanzwe afitanye umubano mwiza n’u Rwanda, kuva yaja ku butegetsi ahagana mu mwaka w’ 2017, yagiranye amasezerano n’u Rwanda arimo ayu bufatanye, mu bijyanye na diplomasi, ndetse n’ubufatanye mu by’u mutekano.
MCN.