Abanyeshuri bagera kuri 286 n’abarimu babo bashimuswe n’inyeshamba za ki isilamu bo mu gihugu cya Nigeria.
Ni byatangajwe n’umuvugizi w’imiryango y’abashimuswe, nk’uko bya vuzwe n’ibiro ntara makuru bya Bongereza Reuters.
Reuters ivuga ko mu banyeshuri bashimuswe ko barimo n’abakiri bato, abakuru ndetse n’abarimu babo, bakaba barashimuswe tariki ya 07/03/2024. Bashimutiwe kw’i shuri riherereye mu Mujyi wa Kuriga, mu Ntara ya Kaduna, iri mu Majyaruguru ashira uburengerazuba bw’i gihugu cya Nigeria.
Iki Kinyamakuru cya Reuters kivuga kandi ko uyu mubare wabashimuswe ariwo wambere kuba mwinshi kuva ibyo gushimuta byatangira kubaho mu gihugu cya Nigeria.
Itangaza makuru rya Reuters rikomeza rivuga ko abo barwanyi ko basabye imiryango y’abashimuswe kuba batanze amafaranga asabwa bitarenze iminsi 20, bitaba byo abashimuswe bakicwa. Amafaranga asabwa angana na 620, 432, y’amadolari y’Amerika.
Komiseri ushinzwe umutekano mu Ntara ya Kaduna, Samuel Aruwan, ntacyo yabwiye Reuters kubyerekeye niba iyo ncungu izatangwa.
Gusa, minisitiri witangaza makuru muri leta ya Nigeria yabwiye Reuters ko perezida Tinubu yasabye inzego z’u mutekano gukora akazi kabo bakabohoza abafashwe bugwate.
MCN.