Ubuzima bwa Mwangachuchu Eduard wahoze ari umudepite muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ngo ‘bumeze nabi’ aho afungiwe i Kinshasa k’umurwa mukuru w’igihugu cya RDC.
Ni byatangajwe n’umwunganizi wa Mwangachuchu Eduard, maître Thomas Gamakolo, ubwo yavugana ga n’itangaza makuru i Kinshasa, aho yavuze ko gufungwa kwa Mwangachuchu bikomeje kwangiriza ubuzima bwe.
Uy’u mwunganizi avuga ko “Mwangachuchu, yagiriye imibereho mibi muri gereza ikamufatanya n’uburwayi yari asanganwe.”
Maitre Thomas Gamakolo, yavuze kandi ko “Mwangachuchu atigeze ahabwa uruhushya rwo kubonana na muganga, bityo uburwayi bwe bugakomeza kwiyongera.”
Bwana Thomas Gamakolo yakomeje avuga ko “basaba ko Mwangachuchu yorekurwa byagateganyo cyangwa agafungirwa murugo iwe, kugira ngo abone uko yivuza.”
Maitre Thomas Gamakolo yasoje avuga ko “kumugumisha muri gereza bisa no kumwica buhoro buhoro.”
Bwana Mwangachuchu Eduard, mu kwezi kwa Cumi, tariki 10, umwaka w ‘2023, nibwo yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare rukuru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma y’uko rwari rumuhamije icyaha cyo kugambanira igihugu.
Urukiko n’ubundi rwa muhamije iki cyaha runamukatira gufungwa ubuzima bwe bwose, mu gihe yari amaze igihe aburanishwa, ku byaha birimo “gukorana byahafi n’umutwe wa M23,” muri icyo gihe nabwo umucamanza yari yamuciriye urwo gupfa, ndetse amuca na amande ingana na miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika.
MCN.