Al-Shabaab yagabye igitero kuri Heteli iri hafi n’ingoro y’umukuru w’igihugu cya Somaliya.
Ni byatangajwe n’itsinda rishinzwe umutekano k’u murwa mukuru Mogadishu, rivuga ko kiriya gitero cyagabwe n’intangondwa zo mu mutwe wa Al-Shabaab.
Nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, ivuga ko icyo gitero cyagabwe kunzu ya Hotel iziwi kw’izina rya Syl Hotel, iherereye impande y’ingoro ya perezida wa Somaliya.
Abatanga buhamya babwiye Reuteurs ko iriya Hotel yari kunzwe kugendererwa n’abategetsi bakomeye bo muri icyo gihugu, bikaba biri mu mpamvu zikekwa ko ariyo mpamvu yagabweho igitero gikaze.
Bakavuga ko bitarasobanuka neza ngo hamenyekane ko hoba hari abaguye muri icyo gitero.
Umwe mu batangabuhamya yabwiye Reuters ati: “Twabanjye kumva igisasu kiremereye, tukija kureba ibibaye, hahita hakubita ikindi gisasu, nyuma twumvise urusaku rw’imbunda rwinshi. Turi kumva ko abarwanyi boba batarava hafi y’iyo hotel yibasiriwe n’ibisasu.”
Ubu buhamya bukomeza buvuga buti: “Abantu benshi bitwaje imbunda binjiye munyubako nyuma yo gusenya urukuta rwari ruzengurutse.”
Abandi batanga buhamya bavuze ko babonye abapolisi benshi berekeza kuri iyo nyubako yibasiriwe n’ibisasu, maze ngo mu mwanya utari munini haza kuba ituze. Amasasu arahagarara.
Ibi bitero byagabwe na barwanyi ba Al-Shabaab mu gihe aba barwanyi bagenzura igice kinini cyo mu majyepfo y’igihugu cya Somaliya. Uyu mutwe wa Al-Shabaab ukaba usanzwe ufitanye isano na Al-Qaeda.
Bikaba bizwi ko Al-Shabaab imaze igihe kirenga imyaka 20 bakora ibitero bikaze, ahanini ibitero byabo bigabwa ku ma hoteli yo muri Somaliya.
Muri amwe ma hoteli bamaze kugabaho ibitero akagwamo abantu harimo na Villa Roys Hotel. Ahagana mu mpera z’u mwaka w’ 2022, iy’i Hotel bayigabyeho igitero gihitana abantu 14.
Hari kandi na Hotel ya Asesey iherereye ku cyambu cya Kismayo.
MCN.