Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yakuyeho igihano cy’urupfu.
Ni bikubiye mu nyandiko zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga, zanditswe na minisitiri w’u butabera muri leta ya perezida Félix Tshisekedi.
Izi nyandiko zigaragaza ko tariki ya 09/02/2024, habaye i Nama y’abaminisitiri bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yiga kuri iyingingo y’igihano cy’urupfu, maze ngohaza gufatwa icyemezo cyo kuvanaho igihano cy’urupfu.
Ni nyandiko kandi zigaragaza ko habayeho kwandikira unzego z’ubuyobozi z’itandukanye, handikiwe, ibigo bitandukanye, perezida w’i Nama nk’uru y’ubucamanza, perezida w’u rukiko rushinzwe kurinda itegeko remezo ry’itegeko nshinga, perezida wa mbere w’u rukiko rwa Cassation, harimo kandi n’umushinjacyaha mukuru muri uru rukiko, ndetse na perezida w’u rukiko rwa gisirikare kimwe kandi n’umugenzuzi mukuru w’i mari muri FARDC.
Mu gishira mu bikorwa iki cyemezo, hazakoreshwa igihano cy’urupfu nyuma y’icyemezo kidasubirwaho cy’u bucamanza kibaho mu gihe cy’intambara, kugira ngo habeho kubungabunga cyangwa kugarura umutekano rusange.
Kuva mu 2003 ni bwo igihano cy’urupfu cyatangajwe n’inkiko za gisirikare muri RDC. Ahagana tariki ya 5/02/2024, nibwo i Nama y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, basabye perezida Félix Tshisekedi kuvanaho iki gihano.
MCN.