Umurwanyi wa FDLR yafatiwe mu Rwanda agiye kureba abana be n’umugore we.
Ni abaturage bo mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Busesamana, akagari ka Gacurabwenge, umudugudu wa Bukumu, nibo babashe gufata umwe mu barwanyi ba FDLR bakorana byahafi na Wazalendo bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ubuhamya bwatanzwe buvuga ko uwafashwe yitwa “Niyitegeka Evariste, ko kandi yafashwe ubwo yari yaje kureba umugore we n’abana be, akimara kubageraho, uwari ucyumbikiye umuryango wa Niyitegeka Evariste, yahise abimenyesha ubuyobozi, maze abashinzwe umutekano baza ku mufata ariko baje ku mufata bukeye, nyuma y’uko ba murariye buracya.”
Umuturage wari ucyumbikiye umuryango wa Niyitegeka Evariste, yanavuze ko n’umuhungu we ubwe, yigendeye muri FDLR akaba amaze imyaka itanu. Yakomeje avuga ko arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo azavugane n’umuhungu we, maze aza mugarure.
Ariko avuga ko umwana we yagiye muri FDLR kubera ubukene, ni mu gihe yari yagiye gushaka uko abaho muri RDC agezeyo asabwa kuja muri Wazalendo arabyemera.
Uyu mu FDLR wafatiwe i Rubavu, we yavuze ko yarataraja mu mirwano ko ahubwo yatinze mu mafunzo cyane, yo kwiga kurasa imbunda no gusuhuza abayobozi, ko n’ubundi yari agikomeje amasomo.”
Na none abaturage baturiye ibyo bice bavuga ko hariho abantu bashuka urubyiruko kuja muri Wazalendo no muri FDLR.
Ubu buhamya bugira buti: “Urubyiruko bari mu kwizezwa amafaranga bajya kwisanga bagasanga bajanwe muri Wazalendo na FDLR, kurwana.”
Abaturage baturiye Rubavu bakaba basabye ubuyobozi gukurikirana abantu binjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu bavuye muri RDC, kuko ari bo bihishe inyuma y’ibyo bikorwa bigayitse.
Ibyo dukesha umuseke.
MCN.