Abarusiya benshi badashigikiye insinzi ya perezida Vradimir Putin batawe muriyombi.
Ni nyuma y’amatora yarangiye ku Cyumweru, tariki ya 17/03/2024, aho bamwe mu Barusiya benshi bitabiriya ay’amatora kuva k’uwa Gatanu, w’i Cyumweru dusoje, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters.
Bivuga ko ‘ntagushidikanya byari byitezwe ko perezida Vradimir Putin aza kweguna insinzi. Abashinzwe amatora baje gutangaza n’ubundi ko Putin ariwe wegukanye insinzi ku majwi 87%.
Nyuma perezida Vradimir Putin ubwe, yahise atangaza ko demokarasi yo mu Burusiya ikorera mu mucyo ngo kurusha ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’isi.”
Reuters ivuga kandi ko “ibyakurikiyeho n’uko abadashigikiye Putin bahise biroha mu mihanda bamagana insinzi ye. Bakora imyigaragambyo bahaye izina rya ‘noon’ kurwanya Putin.”
Itsinda rya Ovid, ryo mu gihugu cy’u Burusiya rishinzwe gukurikirana amakuru rivuga ko byibuze abantu bagera kuri 80 bahise batabwa muriyombi.
Imijyi yatoye cyane Vradimir Putin ni Moscou na St Petersburg, ndetse nohanze y’u Burusiya, ahari ambasade zabo.
Gusa, ibihugu bitari bike ntibyigeze bishima amatora yabaye mu gihugu cy’u Burusiya, nk’i gihugu cy’u Budage cyo kivuga ko amatora yabaye mu Burusiya ari inkinamicyo.
Bavuga ko “ari amatora y’ibinyoma ku butegetsi bw’i gitugu bushingiye ku gukandamiza abaturage no kubahohotera.”
Ay’amatora kandi yamaganwe na minisitiri w’u banye n’amahanga w’u Bwongereza, bwana Cameron, aho avuga ati: “Si amatora ni imikino, ntiyemewe, kubera igitero kigamije gusenyera abanyagihugu ba Ukraine.”
MCN