Ku wa Kabiri, umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço yakiriye minisitiri w’u banye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu biro bye.
Ni Christophe Lutundula, minisitiri w’u banye n’amahanga wa RDC, wakiriwe i Luanda, akaba yarashiriye ubutumwa perezida wa Angola, bwa mugenzi we Félix Tshisekedi Tshilombo.
Ibi byatangajwe n’igitangaza makuru cyo mu gihugu cya Angola, cyitwa Angop Agency, kivuga ko ibyo João Lourenço yaganiriye na minisitiri w’u banye n’amahanga wa Congo, bitarashirwa hanze.
Ariko gikomeza kivuga ko “urugendo rwa Christophe Lutundula rwari rugamije gutegura i Nama idasanzwe izahuza perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame w’u Rwanda, ko kandi hari ubutumwa bwihariye yari ashiriye João Lourenço.”
Bi baye mu gihe tariki ya 27/02/2024, Tshisekedi ubwo yari muri Angola yatangaje ko yifuza kuganira na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, kugira ngo bombi baganire ku kibazo cy’u mutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’uko umubano w’ibihugu byombi waba mwiza.
Nyuma ya Tshisekedi kuja i Luanda, Kagame nawe yerekeje yo maze, agirana ibiganiro na perezida wa Angola João Lourenço. Aho bumvikanye ko hafatwa ingamba zikomeye kugira umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo, urangira.
Hitezwe ko aba bakuru bi bihugu bazahura bakaganira. Perezida João Lourenço asanzwe yaratowe nk’u muhuza mu gukemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.
MCN.