Abanyamahanga bari mu gihugu cy’u Burundi, bamenyeshejwe ko bagiye kubarurwa.
N’ibikubiye mu itangazo ryashizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20/03/2024, riteweho umukono na minisitiri w’u mutekano w’imbere mu gihugu cy’u Burundi, Martin Niteretse.
Itangazo rihamagarira “Impunzi, n’abanyamahanga bose batuye mu mujyi wa Bujumbura n’ahandi muzindi Ntara zigize igihugu cy’u Burundi ko bagomba kwitaba ibarura leta y’u Burundi igiye kubakorera.”
Iri tangazo rikavuga kandi ko “ibarura rizaba iminsi ibiri gusa, kuya 26-28/03/2024. Ibarura ngo rikazabera ku ma zone yo mu Mujyi wa Bujumbura no kubyicaro byo mu Ntara z’iki gihugu.”
Itangazo rikomeza rivuga ko “impunzi zo, zibarurirwa mu ma kambi yabo bacumbikiwemo.”
Ni itangazo kandi risaba abanyamahanga n’impunzi ko mu gihe bazaba baje kwibaruza burumwe agomba kuzaza y’itwaje ibyangombwa bimwemerera kuba mu gihugu cy’u Burundi. Naho ku mpunzi bakazitwaza ibibaranga biranga ko banditswe nk’i mpunzi mu gihugu cy’u Burundi.”
Iki gikorwa cyo kubarura bitegekanijwe ko kizaza gitangira isaha ya saa moya z’igitondo ki karangira isaha icenda z’u mugoroba, nk’uko itangazo rya minisiteri y’intwaro yo hagati mu gihugu n’iterambere rusange n’umutekano risoza rivuga.
MCN.