Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda muri L’ONI, yashinje umuryango w’Abibumbye kurebera mu gihe Abatutsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo benda gutsembwa, muri icyo gihugu.
Ni mu kiganiro cyahuje ibihugu bihurira mu ka Nama ka L’ONI gashinzwe umutekano ku Isi, ku munsi w’ejo tariki ya 27/03/2024. Bari bahuriye i New York.
Iki kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe uko umutekano ku Isi wifashe no kubifataho imyanzuro harimo no kwiga ku makimbirane ari mu bihugu bitandukanye harimo na RDC, nk’uko iy’inkuru yatangajwe na BBC.
Aka Nama gashinzwe umutekano ku Isi ka L’ONI kagizwe n’ibihugu 15, ariko bitanu bikomeye kandi bigahoramo bikagira imbaraga mu gufata imyanzuro.
Mu busanzwe aka Nama ka L’ONI gashinzwe umutekano gafite ububashya gusaba impande zihanganye gukemura amakimbirane aba ari hagati yazo, kandi gashobora gufata ibihano, cyangwa kakemeza ikoreshwa ry’imbaraga mu kugarura amahoro.
Aharero niho Ernest Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda yanenze ko kugeza ubu hagati mu mwaka ushize L’ONI yari imaze gukoresha miliyari 24$ ku butumwa bwa Monusco bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyamara ibintu bikaba byararushijeho kumera nabi, n’imitwe y’itwaje imbunda ikiyongeraho kuba ninshi.
Uyu muyobozi wari uhagarariye u Rwanda, Rwamucyo yavuze ko imvugo z’u rwango no gushaka kumaraho Abatutsi b’Abanyekongo byafashe urundi rwego umuryango mpuzamahanga urebera.
Yagize ati: “Umuryango mpuzamahanga ntugomba kurebera Genocide irimo gutumba ku Batutsi bo muri Congo.”
Yakomeje avuga ko ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zifatanya mu mirwano n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko ibi bigomba guhagarara kandi FDLR ikamburwa imbunda igacurwa mu Rwanda.
Nyuma y’uko Rwamucyo yari amaze kuvuga, umunyekongo uhagarariye icyo gihugu muri L’ONI, bwana Zéno Mukongo yahise ajaho maze we avuga ko yibaza impamvu u Rwanda ruja muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku bwe avuga ko ari ukurengera Abatutsi b’Abanyekongo ariko avuga ko ni Burundi haba Abatutsi akibaza impamvu ho batajayo.
Mukongo avuga ko “ibyo muri Congo ari ikibazo cy’i mbere mu gihugu, asaba u Rwanda kuguma iwabo.”
Yongeyeho ko umutwe wa FDLR ukunze kuvugwa n’u Rwanda ari “umukino u Rwanda rukina.”
Bwana Zéno Mukongo asoza asaba L’ONI kugira icyo ikoze igafatira u Rwanda ibihano.
Mu gihe uwari uhagarariye u Burundi we, Zéphyrin Mniratanga yavuze ko u Burundi bwakomeje umubano mwiza n’abaturanyi uretse umwe uteje ikibazo, avuga ko uwo muturanyi mubi ari u Rwanda, asaba ko rutanga abashatse guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu 2015.
MCN.