Indege z’intambara zigisirikare cya Israel (IDF) zagabye ibitero mu majyepfo y’intara ya Gaza no mu nkambi y’impunzi iherereye mu gace kitwa Al-Maghaz, zica abantu.
Ni byatangajwe mu kiganiro ubuyobozi bw’u mutwe wa Hamas bahaye ibiro ntara makuru bya Bafaransa, AFP.
Ivuga ko abantu bagera ku 17 baguye muri icyo gitero cyagabwe mu majyepfo y’i Ntara ya Gaza, mu gihe abagera ku munani nabo baguye mu nkambi y’impunzi ya Al-Maghaz, iri hagati muri Gaza.
Mu itangazo umutwe wa Hezbollah ukorana by’ahafi na Hamas, bashize hanze kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko ibyo bitero by’indege z’intambara za Israel ko byahitanye abarwanyi bayo barindwi (7), bavugamo uwitwa Naim.
Intambara Israel yashoye ku mutwe wa Hamas kuva tariki ya 07/10/2023, imaze guhitana abanyapalestine barenga 32,0000, nk’uko Hamas ibivuga.
Iy’i mirwano Israel yayitangije nyuma y’uko Hamas yari yakoze igitero muri Israel kigahitana abanyaisrayeli barenga igihumbi.
MCN.