Minisitiri w’intebe mushya yasabwe kuzana impinduka mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nibikubiye mu butumwa bw’ishimwe ryatanzwe n’umuyobozi mukuru w’u muryango uharanira uburenganzira bw’u mugore n’abakobwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, madame Nathalie Kambala Luse.
Mu butumwa yageneye minisitiri w’intebe Judith Suminwa Tuluka, yagize ati: “Turamusaba gukora ibitandukanye nibya ba mubanjirije kandi agakora uko ashoboye kugira ngo atuzanire amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu.”
Ubu butumwa umuyobozi wa bagore n’abakobwa muri RDC, Natalie, yabushize hanze nyuma gato y’uko perezida Félix Tshisekedi yari amaze kwemeza Judith Suminwa Tuluka nka minisitiri w’intebe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Natalie yanavuze ko kuba umugore ari we wagizwe minisitiri w’intebe ari intambwe ishimishije mu bijyanye n’uburinganire bw’u mugore n’u mugabo.
Ati: “Iyi ni intambwe ikomeye mu guteza imbere uburinganire bw’u mugabo n’umugore. Tugeze ku ntambwe yo gufata ibyemezo bikomeye mu gihugu cyacu. Umukuru w’igihugu cyacu yerekanye ko abagore bafite ubumenyi n’ubushobozi mu gihugu cyacu cyiza cyane.”
Natalie Kambale yanashimiye byimazeyo perezida Félix Tshisekedi kuba yahisemo gushiraho umugore ku mwanya wo gufata ibyemezo bikomeye mu gihugu.
Ati “Turashimira byimazeyo perezida Félix Tshisekedi kuri ayamahitamo yakoze . Uyu mwaka twiteze impinduka.”
Kambale mu gusoza ubutumwa bwe yongeye kwihanangiriza Judith Suminwa Tuluka, kuzakoresha umwanya yahawe mu guharanira kuzana impinduka no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Tu bibutseko Judith Suminwa Tuluka, wagizwe minisitiri w’intebe yahoze ari minisitiri w’igenamigambi muri leta ya Sama Lukonde, uwo yatsimbuye kuri aya mabanga.
MCN.