Mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hagiye ku bakwa ibiro by’igipolisi ku nkunga ya MONUSCO.
Ni ibiro bizubakwa n’u buyobozi bw’i ngabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO), bukorera i Bukavu, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko byatangajwe na delegation y’ingabo za Monusco yageze mu Minembwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 02/04/2024.
Iyi delegation ya MONUSCO ikimara kugera ku cyicaro gikuru cya komine ya Minembwe, yavuze ko ije gutera inkunga igipolisi cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (PNC), mu bice byo muri iyo komine.
Bahita bavuga ko icyo bagiye gukora cyambere ari ukubakira aba bapolisi ibiro byiza, kandi bikazubakwa muri centre ya Minembwe.
Ibi biro by’igipolisi bigiye kubakwa mu Minembwe biri ku rwego rwa district, nk’uko Minembwe Capital News ikesha ay’amakuru abaturiye centre ya Minembwe.
MCN.