Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yibukije amahanga ko kutubahiriza amasezerano kwayo biri mu byatumye Genocide mu Rwanda iba ko kandi no muri Congo iri gukorwa.
Bikubiye mu butumwa Kanyuka yashize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 05/04/2024.
Ubutumwa bwa Kanyuka butangiza buvuga ko genocide ‘ita zongera kubaho,’ avuga ko ibi bitari amagambo gusa ko ahubwo byari isezerano ryatanzwe nyuma ya genocide yakorewe Abayahudi ndetse kandi na nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ubutumwa bwa Kanyuka buvuga ko n’ubwo iyi ndahiro ikomeye amateka yagiye yisubiramo mu buryo butandukanye ariko ko hakenewe kwishyirwa mungiro ndetse hagafatwa n’izindi ngamba zifatika.
Iyo dutekekereza kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigaragara ko kuba amahanga atarubahirije aya masezerano byagize ingaruka mbi mu mateka y’isi.
Kanyuka akomeza avuga ko umuryango mpuzamahanga n’ubu wa cecetse mu gihe cya genocide yakorewe Abatutsi ndetse n’ubu ukaba ugikomeje guceceka kandi FDLR (Abakoze genocide mu Rwanda) n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa cyane cyane FARDC, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC, bari gukora Genocide no kuyigisha mu baturiye u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ubu tumwa bwa Lawrence Kanyuka bukomeza buvuga ko bagikomeje kwibutsa amahanga ko abakoze genocide mu Rwanda bifatanije n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu kwica abasivile ba Batutsi no kubasenyera no gucyengeza ingengabitekerezo ya genocide ndetse kubu bamaze gutoza Abanyekongo kurya abandi.
Kanyuka yavuze kandi ko imvugo ivuga ngo genocide ntizongera (Never again) ikwiye guhabwa agaciro ndetse igaharanirwa.
Ubutumwa bwa Kanyuka busoza buvuga ko ubufatanye bwa FDLR na perezida Félix Tshisekedi amahanga agomba kubikurikirana kandi akabaryoza ibyaha bakora birimo kwica, gufata abagore ku ngufu no gukora andi mabi ashingiye ku kwigisha urwango ku Banyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Yagize ati: “Guceceka kw’amahanga ntiguhishira abakoze genocide gusa, kuko binatesha agaciro imbaraga zo kwimakaza amahoro, umutekano n’ubwiyunge mu karere k’ibiyaga bigari. Umuryango mpuzamahanga ukwiye gufata ingamba zihamye bagafatira ibihano Tshisekedi na FDLR, ndetse na Monusco kubera ko ishigikira ihuriro ry’Ingabo zu butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.”
MCN.