Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ku mvugo zipfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mwaka w ‘1994.
Ni mukiganiro perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru bari bavuye hirya no hino ku isi kuri uyu wa Mbere, tariki ya 08/04/2024.
Muri iki kiganiro umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko ku mvugo zipfobya genocide yakorewe Abatutsi yakoreshejwe n’ukuriye Dipolomasi ya leta Zunze Ubumwe, yavuze ko ubundi ibi byahawe umurongo mu myaka 10 ishize, ubwo USA yumvikanaga n’u Rwanda ko yajya ivuga ibyo ishaka mu bindi bihe, ariko ku munsi wo gutangizaho ibikorwa byo kwibuka, ikifatanya na rwo byuzuye.
Umunyabanga mukuru wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken mu butumwa yatanze ku Cyumweru tariki ya 07/04/2024, yavuze ko igihugu cye, cyifanije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 abazize genocide. Turunamira abantu amagana b’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa n’abandi baburiye ubuzima mu minsi 100 y’ihohoterwa ritavugwa.”
Ubutumwa bwa Antony Blinken bw’umvikanye nabi no gupfobya genocide yakorewe Abatutsi, kuko bizwi neza ko yahitanye inzira karengane z’Abatutsi barenga miliyoni imwe mu minsi 100, ndetse bamwe mu Banyarwanda bakaba bahise bamagana iyi mvugo ya Blinken.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, muri iki kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yabajijwe icyo avuga kuri ibi byatangajwe na Antony Blinken, Kagame avuga ko Amerika yifatanije n’u Rwanda mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi, kuko yohereje Bill Clinton wayiyoboye, waje ayoboye intumwa zahagarariye perezida Joe Biden.
Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko yanagiranye ibiganiro na Clinton byagutse, yaba ari ku mubano w’i bihugu byombi, ndetse no ku zindi ngingo z’ingirakamaro.
Yavuze kuri iyi mvugo ya Blinken ipfobya genocide yakorewe Abatutsi, ubundi ari ikibazo cyatanzweho umurongo mu gihe gitambutse nko muri 2015 nomuri 2014, ubwo twatangaga ubutumwa ku Isi yose yari yifatanije natwe mu kwibuka. Icyo gihe twakiriye ubutumwa bwavugaga ku ruhande rumwe kwibuka ndetse no kwifatanya natwe, ndetse n’ibindi kandi byari mu murongo muzima, hari ubundi bwavugaga ibindi nka demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure, ibintu nk’ibyo ubundi bitari ikibazo mu gihugu cyacu.”
Paul Kagame yavuze ko icyo gihe u Rwanda rwandikiye ibarura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari nawe uyiyandikiye, ati: “Icyo nababwiye ni ibintu bine. Icyambere: Nababwiyeko USA cyangwa indi Guverinoma y’ikindi gihugu, bafite uburenganzira bwo kutubwira ibyo bashaka byose byaba bidushimisha cyangwa bitadushimisha. Ibyo nta kibazo.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ikintu cy’ingenzi kuriwe n’uko kuri uyu munsi wo kwibuka, byadushimisha igihe mwakwibukana natwe. Iz’i ngingo zindi utubwira, dufite ikintu kimwe tubasaba, kuko ni ingenzi kuri twe, mu ibarua narababwiye nti “mwemerewe kwifatanya natwe mu kwibuka ni mubishaka, kandi mwisanzure kutubwira ibyo mutatwishimiraho byose ariko turabasaba ikintu kimwe, niba ari ku munsi wo kwibuka tariki ya 07/04, mwajya mwemera mugaca bugufi bihagije mukaduha uwo munsi mukibukana natwe, ubundi mugahagararira aho.”
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakomeje avuga ko muri ubwo butumwa yageneye USA, yayibukije ko umwaka ugira iminsi 365, bityo ko uwo munsi umwe yajya yifatanya n’u Rwanda byuzuye, ubundi indi isigaye uko ari 364 bakajya bashinja u Rwanda buricyo barunengaho.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yasoje avuga ko ibi byari byumvikanyweho, ndetse ko ari bwo buryo ibindi byaje nyuma cyangwa bizaza mu bihe biri imbere, atabifiteho ikibazo.
MCN.