• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abasivile benshi bishwe batwitswe abandi batabwa mu migezi, mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

minebwenews by minebwenews
April 9, 2024
in Regional Politics
0
Abasivile benshi bishwe batwitswe abandi batabwa  mu migezi, mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu minsi itatu gusa abarwanyi bo mu mutwe wa CODECO, bamaze kwica abasivile bagera kuri 33 n’umusirikare umwe wa FARDC mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni mu duce two muri teritware ya Djugu, mu Ntara ya Ituri, niho aba bantu bose biciwe n’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa CODECO, nk’uko sosiyete sivile ya bitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 08/04/2024.

Sosiyete sivile ivuga ko kuri uyu wa Mbere, honyine hishwe abantu bagera ku icumi na batanu kandi bose bishwe batwitswe harimo n’umwana wari umaze iminsi umunani avutse.

Abatwitswe n’abari batuye mu gace ka Andisa, gaherereye mu ntera y’ibirometre 40 na centre ya Komine (commune) Mongbwalu, muri teritware ya Djugu.

Ni mu gihe ku wa Gatandatu, w’i Cyumweru gishize abo bantu ko ari 15 bari bafashwe bugwate, bafatwa n’abarwanyi ba CODECO bari bavuye gusahura ibya baturage mu Mihana yo muri teritware ya Djugu, nk’uko sosiyete sivile yakomeje ivuga ay’a makuru.

Ay’a makuru atangwa na Sosiyete sivile avuga kandi ko abarwanyi ba CODECO mu kugaba ibyo bitero, ba bigabye baturutse mu bice bya ahitwa Kurusengero rwiza(Bon Temple de Dieu) Andisa, Buraki, Wazabo na Dragi.

Ibitero bakaba barabigabye muri Localité ya Galayi, ha herereye ku nkombe y’umugezi wa Ituri, muri Secteur ya Banyali.

Barashe amasasu menshi ku wa Gatandatu, yica abantu bagera ku icumi n’umunani, imirambo yabo ikaba yarabonetse kuri uyu wa Mbere irimo kureremba muruzi rwa Ituri.

Kuva ku wa Gatandatu, tariki ya 6/04/2024 kugeza kuri uyu wa Mbere, hamaze kwicwa abantu bagera kuri 34 barimo n’umusirikare wa FARDC waguye mu bitaro nyuma y’uko akomerekeye muri ibyo bitero.

Umuyobozi wa Secteur ya Banyali arasaba leta ya Kinshasa kugoboka abaturage no gukora ibishoboka byose umutekano ukagaruka muri aka karere.

               MCN.
Tags: Abandi batabwa mu migeziAbasivile bishwe batwitsweDjuguIturi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?