Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hari icyizere cy’uko umubano w’i Gihugu cya Afrika y’Epfo n’u Rwanda waba mwiza nyuma y’ibyavuye mu biganiro by’abakuru b’ibihugu byombi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 9, 2024
in Regional Politics
0
Hari icyizere cy’uko umubano w’i Gihugu cya Afrika y’Epfo n’u Rwanda waba mwiza nyuma y’ibyavuye mu biganiro by’abakuru b’ibihugu byombi.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hagaragaye ibiganisha ku mubano mwiza w’u Rwanda n’igihugu cya Africa y’Epfo.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Ni perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, bagiranye ibiganiro aho bakoze ku mubano w’i bihugu byombi, nk’uko abayobozi bombi babivuzeho kobagiranye ibiganiro byiza, ndetse Ramaphosa mbere y’uko yurira indege asubira mu gihugu cya Afrika y’Epfo yabwiye itangaza makuru ko yakuye isomo rishya ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Navanye indi myumvire itandukanye niyo narinfite ku miterere y’ibibazo byo muri Congo. Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, igomba gukemurwa munzira za politiki.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 08/04/2024, yabajijwe icyo yaganiriye na mugenzi we wa Afrika y’Epfo wari waje mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi bishwe muri genocide, avuga ko icyo kiganiro cyari cyiza.

Ati: “Twagiranye ikiganiro cyiza, cyabaye umwanya mwiza wo kumva neza ikibazo, kandi birashoboka ko twafatanya mu kugishakira umuti. Njye naranyuzwe.”

Mu ijambo perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangije avuga mu muhango wo kwibuka, yashimiye Afrika y’Epfo n’amahanga yabaye hafi y’u Rwanda.

Yagize ati: “Mu gihe Afrika y’Epfo yari ishyize iherezo kuri Apartheid; igatora Nelson Mandela nka perezida; mu Rwanda harimo hakorwa genocide yanyuma yo mu kinyejana cya 20.

Afrika y’Epfo yatwishyuriye inzobere z’abaganga bo muri Cuba kugira ngo bazahure urwego rw’u buzima rwacu rwari rwarasenyutse, abanyeshuri bo mu Rwanda babemereye kwiga muri Kaminuza zabo, ndetse bakishyura amafaranga y’imbere mu gihugu. Mu banyeshuri b’Abanyarwanda bafashijwe na Afrika y’Epfo; bamwe bari abana b’imfubyi, abarokotse; abandi bari abana b’abakoze genocide, namwe muri bo babaye abayobozi mu gihugu cyacu munzego zitandukanye, uyu munsi babayeho mu buzima bushya.

Cyirl Ramaphosa mbere y’uko afashe urugendo rwa gusubira mu gihugu cye, yagarutse ku mubano w’i bihugu byombi nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi.

Ati: “Dufitenye umubano mwiza n’u Rwanda kandi umaze imyaka myinshi. Mu byukuri mu myaka 30 ishize Genocide yakorewe Abatutsi; perezida Mandela niwe wavuze ko tutatabaye Abanyarwanda kubera ko icyo gihe twari duhugiye mu gushyira iherezo kuri Apartheid. Ibi bihe byarabishikanye nk’intama mu ijoro.

Nyuma y’ibyo bihe Afrika y’Epfo yatangije ibikorwa bitandukanye birimo n’ibyo perezida Paul Kagame yavuze uyu munsi. Ibyo bivuze imibanire myiza iri hagati yacu. Nibyo ni umubano umaze igihe kinini; ariko wahuye n’ibibazo, kuva naba perezida niyemeje kubikemura, mu ijoro ryakeye nagiranye na perezida w’u Rwanda ibiganiro bigamije kureba uko twabyutsa uwo mubano.”

Ibiganiro bya perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Cyril Ramaphosa byanagarutse ku bibazo by’intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC, aho ibihugu byombi bemezanije gukemura bafatikanije na SADC.

Afrika y’Epfo ifite abasirikare bagera kuri 2900 mu Burasirazuba bwa RDC.

          MCN.
Tags: Afrika y'EpfoKuba mwizaUmubano
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, azindutse yica Inka z’Abatutsi, muri teritware ya Nyiragongo.

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, azindutse yica Inka z'Abatutsi, muri teritware ya Nyiragongo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?