Inka zine z’Abatutsi zishwe zirashwe n’umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
Ni kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 09/04/2024, Inka z’abo mu bwoko bw’Abatutsi, bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zishwe zirashwe n’umusirikare wo mu ngabo z’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’umunyamakuru uherereye muri ibyo bice uzwi kw’izina rya Lonely Ntibonera.
Yavuze ko izo nka zarashwe ari zine kandi ko yazirashe igihe c’isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Yakomeje avuga ko zahise zipfa zikimara kuraswa n’uwo musirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nk’uko yabivuze izi nka zarasiwe ahitwa Kibati, muri teritware ya Nyiragongo, hafi n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Si ubwambere ingabo za FARDC zivugwaho kwica Inka z’Abatutsi, kuko no mu mpera z’u mwaka ushize ingabo za FARDC zavuzweho kwica Inka z’Abatutsi bazicira muri teritware ya Masisi mu bice by’i Ngungu.
MCN.