Abayisilamu baherereye mu bice bya bohojwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga, bizihije umunsi wa Eid al-Fitr bisanzuye, bitandukanye n’abari i Goma ahagenzurwa n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10/04/2024, Abayisilamu baherereye mu bice bigenzurwa na M23 muri teritware ya Rutshuru bifatanije n’abari ku Isi yose kwizihiza umunsi wa Ramazani, bafite umutima utekanye, nk’uko bya tangajwe n’u muvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma.
Lt Col Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, akoresheje urubuga rwa x, yatangaje ko igisibo cy’Abayisilamu cy’ukwezi gutakatifu bagisoje mu mahoro no mu mutekano mwiza.
Yagize ati: “Abayisilamu bari mu turere tugenzurwa n’ingabo za M23 basoje umunsi mukuru wa Ramazani bafite amahoro yo mu mutima.”
Yakomeje agira ati: “Bitandukanye n’abagenzi babo bari i Goma batigeze bagira aya mahirwe, kubera umutekano muke baterwa n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Mbere y’uko haba kwizihiza umunsi wa Ramazani ku ba Isilamu baherereye i Goma, ubuyobozi bw’u mujyi wa Goma bwategetse Abayisilamu kudakorera Ramazani mu ruhame.
Bavuga ko bigomba kubera imbere mu misigiti.
Ubu buyobozi bw’u Mujyi wa Goma, buvuga ko Goma itarimo umutekano mwiza, nyuma y’uko abarimo abasirikare na Wazalendo bari bakomeje gukora urugomo rwo kwica no guhohotera abaturage baturiye uwo mujyi.
MCN.