Muri teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hatoraguwe imirambo y’abantu 18.
Ni imirambo ya toraguwe ku munsi w’ejo hashize, aho yabonetse mu gace ka Sayo, gaherereye muri iyi teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’i banze bwo mu gace ka Sayo, avuga ko abo bantu biciwe mu mirima mu gihe bari bagiye gushaka ibyo kurya, kandi ubuyobozi bugahamya ko bishwe n’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF.
Umutwe wa ADF uzwiho guterwa inkunga na Islamic State, iheruka kwigamba kugaba igitero mu bice byo mu Ntara ya Ituri, mu mpera z’i Cyumweru gishize. Icyo gitero cya shimutiwemo abantu bagera ku 16, nk’uko uwo mutwe wabyigabye.
Islamic State yavuze ko icyo gitero yagikoze binyuze ku ngabo ziyobowe na Califa wo muri ADF ko kandi muri icyo gitero bacishemo abakristo bagera ku 13 n’abandi 16 barabashimuta.
Kimweho muri aba 16 bari bashimuswe batatu babashye gutoroka basubira imuhira, nk’uko ubuyobozi bubivuga.
I Mihana ituwe n’abakristo yagabwemo ibitero bya ADF harimo umuhana wa Ndalia, haherereye ku muhanda wa Kumanda, muri Komine ya Eringeti, mu Ntara ya Ituri.
Gusa ibitero bya ADF byakunze kwibasira ibice byo muri teritware ya Beni, ku mpamvu zuko Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo gifatikanyije n’igisirikare cya Uganda, byishize hamwe muri operasiyo ya Shujaa kugira ngo bahashye uwo mutwe w’iterabwoba wa ADF.
MCN.