Abanyabibogobogo barashimira umuremyi wabo, kuba kuri ubu bafite amata menshi.
Ni ubutumwa bwatanzwe mo amashyusho na mashimwe bamwe mu baturage baturiye Bibogobogo, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo bageneye Abanyamulenge batataniye mu bihugu by’Amahanga.
Ubu butumwa bari fuza ko buca mwitangaza makuru mu rwego rwo kugira “bakumbuze” Abanyamulenge baherereye mu bihugu nka Uganda, Rwanda, Kenya , Amerika, Canada n’ahandi.
Abenshi mu Banyamulenge bavuye mu gihugu cyabo kubera intarambara bahuye nazo bazishoweho na Maï Maï ku bufasha bw’Igisirikare cya FARDC na FDLR.
Ubutumwa bwagenewe Abanyamulenge bugira buti: “Dusigaje Inka nke, izindi zanyazwe na Maï Maï. Ariko igitangaza Imana yakoze, Inka nke, zihari ziri mu gukamwa amata atarigeze abaho n’ikindi gihe. Abantu bose baramwa bagahaga.”
Ubutumwa bukomeza bugira buti: “Ari utakigira Inka cyangwa uwasigaje imwe, bose barakamishya.”
Amashyusho mubona naho ibiraro biherereye ku musozi ufata mu Rurimba ahaheruka kongera kubakwa n’Abanyamulenge banze ko Imulenge haba amatongo.
Witegereje imisozi ubona ko ubwatsi bw’inka buhari kandi bwiza.
Gusa ubu umuyaga wiheshyi usa nutagiye guhuha, bisa nkaho wenda kuzana ici, nk’uko ubwo butumwa bukomeza buvuga.
Hagati aho mu Bibogobogo ubu hari agahenge ka mahoro, nyuma y’intambara zayogoje akarere ki misozi miremire y’Imulenge.
MCN.