Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo rikomeje kwakira abarimo n’abanyapolitiki bakomeye bari basanzwe bazwi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni Geurchom Kaheba uri mu bari batsinzwe mu matora y’abadepite yabaye umwaka ushize muri RDC, niwe wakiriwe muri AFC ya Corneille Nangaa, umutwe ugamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Ahagana mu mpera z’iki Cyumweru dusoje niho muri AFC ya Corneille Nangaa bakiriye bwana Geurchom Kaheba aho herekanwe n’amashusho ubwe nawe yashyize hanze akoresheje imbuga nkoranya mbaga agaragaza uko yakiriwe muri uwo mutwe.
Muri ayo mashusho yashizwe hanze agaragaza umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma aha ikaze Geurchom Kaheba muri uyu mutwe wa AFC/M23.
Ubona Lt Col Willy Ngoma abaza uyu mugabo icyatumye atekereza kwinjira muri M23/AFC, undi avuga ko “Navuye muri Leta Zunze Ubumwe aho ntuye, numvise byinshi bivugwa kuri AFC binyuze ku mbuga nkoranya mbaga, nshaka kuza kwirebera n’amaso yanjye ibivugwa kuri iri huriro. Kuva nagera i Bunagana nagiye mu bice bitandukanye, mbona nagiye mu buryo abaturage bizeye umutekano wabo, ndetse n’uburyo abantu ba AFC bitwara ukabona ko bafata inshingano, narabikunze cyane.”
Geurchom Kaheba yavuze ko nyuma yo kuganira n’abagize M23/AFC yasanze atari Abanyarwanda nk’uko benshi babivuga, ahubwo ari Abanyekongo bifuriza ibyiza igihugu cyabo no guhagarika intambara.
Avuga ko iyi ariyo mpamvu yahisemo kwiyunga kuri M23 mbere yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Geurchom Kaheba ni umwe mu biyamamaje mu matora bashaka kuba abadepite muri teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.