Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuganye na mugenzi we w’u Bufaransa ku kibazo cy’u mutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni bikubiye mu butumwa ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byashize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23/04/2024, bivuga ko perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, baganiriye bakoresheje umurongo wa telephone, bavuga ku kibazo cy’u Burasirazuba bwa RDC.
Nti bikunda ko umutegetsi w’u Rwanda cyangwa uwa RDC yagirana ibiganiro n’abategetsi bo ku mugabane w’u Burayi n’Amerika bakareka kuvuga ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
U Burasirazuba bwa RDC bumazemo imyaka irenga ibiri bu beramo intambara ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.
Ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko M23 ifashwa n’u Rwanda kurwana intambara, ku rundi ruhande u Rwanda rwo rukomeza kwa magana ibyo birego hubwo rugashinja Tshisekedi n’ubutegetsi bwe gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.
Kuri ibyo, ibiro by’u mukuru w’igihugu cy’u Rwanda bikoresheje urubuga rwa x, byatangaje ko “perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bagiranye ibiganiro by’ingirakamaro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Bivuga ko ahanini ibyo biganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi.”
Ibi biro by’u mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, bivuga kandi ko aba bakuru bi bihugu byombi baganiriye no ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri ibyo biganiro ngo banavuze ko ibiganiro by’i Luanda na Nairobi bigomba ku garukwaho kugira ngo harebwe icyakorwa kugira ngo amahoro agaruke mu karere.
Muri iki gihe abasesenguzi benshi bemeza ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uhagaze neza, nyuma yaho icyo gihugu cy’u Bufaransa cyemeye ko cyagize uruhare muri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Hagati aho u Rwanda ruri mu bihugu by’umva icyo M23 irwanira kuko ruri no mu Bihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyekongo ninshi zakuwe mu byabo ku bera intambara ibera muri icyo gihugu cya Congo.
MCN.