Perezida Félix Tshisekedi mu rugendo arimo mu gihugu cy’u Bufaransa, mugenzi we w’iki gihugu Emmanuel Macron yagize ibyo amwemerera mu bufatanye.
Ni mukiganiro n’abanyamakuru umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo na perezida Emmanuel Macron, bagize ibindi bemezanya.
Nyuma y’uko Emmanuel Macron n’umudamu we bari bamaze kwa kira neza Tshisekedi n’umugore we Denise Nyankeru.
Nk’uko ibiro by’u mukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo byatangaje bigize biti: “perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron n’u mugore we bakiriye Tshisekedi na Nyankeru.”
Mu biganiro abakuru b’ibihugu bagiranye mu muhezo harimo ubufatanye mu by’u mutekano, umuco, uburezi n’ibidukikije.
Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavuze ko hari imishinga myinshi, igihugu cye kizakorana na RDC, harimo guteza imbere ibikorwa remezo mu mikono, kubaka urugemero rw’amashanyarazi rwa Inga, guteza imbere ibidukikije n’ibindi.
Iki gihugu cy’u Bufaransa cyemereye Congo Kinshasa kuzakomeza gukorana byahafi mu bijyanye no gutoza abasirikare barwanira mu ishyamba.
Hagati aho perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yahise atangaza ko yamaganye imitwe yose yitwaje imbunda, kandi ko hadakwiye kubaho kwitana ba mwana.
Yaboneyeho kwa magana M23, ndetse avuga ko yaganiriye na perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku bijyanye n’uko u Rwanda ruhagarika gutera inkunga M23, no kuvana Ingabo rufite muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Perezida Emmanuel Macron avuga kandi ko ashyigikiye ibiganiro kuko byafasha kugarura amahoro n’ubwumvikane mu Burasirazuba bwa RDC.
Tshisekedi Tshilombo we, yavuze ko yizeye neza ko u Bufaransa buzafasha RDC kubona amahoro kandi abashoramari babwo bagafasha iki gihugu gutera imbere harimo no kubaka ruriya rugomero rutanga amashyanyarazi rwa Inga.
MCN.