Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yemereye leta ya Kinshasa, kuyitoreza igisirikare ku rwana.
Ni muri uru ruzinduko umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagiriye i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, nirwo Emmanuel Macron yemereye mu genzi we kuzamuha ubufasha bwo gutoza abasirikare be, ku byerekeye urugamba rurwanirwa mu ma shyamba.
Abakuru b’ibihugu byombi babashye no gukorana ikiganiro hamwe n’abanyamakuru, nyuma y’uko Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron bari bamaze kwakira neza Tshisekedi n’umugore we Denise Nyankeru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Emmanuel Macron yavuze ko hari imishinga myinshi, igihugu cye kizakorana na Repubulika ya demokarasi ya Congo, harimo guteza imbere ibikorwa remezo, kubaka urugemero rw’amashanyarazi rwa Inga, guteza imbere ibidukikije n’ibindi.

Ikindi n’uko aba bakuru bi bihugu byombi, banagiranye ikiganiro mu muhezo, ari nabwo u Bufaransa bwemereye Congo ubufatanye mu by’u mutekano, umuco, uburezi no gutoza igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanira mu
mashyamba.
Ku rundi ruhande, Emmanuel Macron yatangaje ko yamaganye imitwe y’inyeshamba yose ibarizwa ku butaka bwa RDC, avuga kandi ko hadakwiye kubaho kwitana ba mwana ndetse anashimangiza umugambi w’amahoro wa Luanda nk’i gisubizo cy’u mutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
MCN.