Haravugwa bo mboli bomboli, muri Niger nyuma y’uko ingabo z’u Burusiya zinjiranye iza Amerika mu makambi yabo.
Nibyashizwe hanze n’umwe mu bayobozi b’Ingabo za leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yabitangarije ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, avuga ko ingabo z’u Burusiya zinjiye mu kigo gicumbitsemo abasirikare ba leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Niger.
Ibi uyu musirikare yabitangarije Reuters ariko yanga ko amazina ye aja hanze, nk’uko ibi biro ntara makuru bya Bongereza byabitangaje.
Yagize ati: “Ingabo z’Abarusiya zitivangaga n’iz’Amerika zasanzwe mu kigo kigenzurwa n’iz’Amerika muri Niger.”
Yanavuze ko izo ngabo z’u Burusiya zinjiriye mu guhangari cyazo ku k’ibuga cy’indege cya gisirikare kiri hafi y’ikibuga mpuzamahanga cya Diori Hamani i Niamey mu murwa mukuru wa Niger.
Kimweho ubutegetsi bwa Niger bwagiye busaba ingabo za leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubavira mu gihugu, nyuma y’uko umwaka ushize hari habaye guhirika ubutegetsi.
Muri icyo gihugu habarizwa abasirikare 1000 ba leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iz’ingabo zagiye zifasha igisirikare cya Niger kurwanya ibyihebe harimo ko byari byarishe abantu benshi mu myaka yashize.
MCN.