• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Leta ya Kinshasa yisubiyeho ku cyemezo cyo gusenya umutwe w’iterabwaba wa FDLR.

minebwenews by minebwenews
May 11, 2024
in Regional Politics
0
Leta ya Kinshasa yisubiyeho ku cyemezo cyo gusenya umutwe w’iterabwaba wa FDLR.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwarafashye cyo gusenya umutwe wa FDLR.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni cyemezo Guverinoma ya Congo n’iya Kigali zari zemezanije ko ari bwo buryo zizarangiza amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni mu gihe intumwa za Kigali n’iza Kinshasa zari zahuriye i Luanda mu gihugu cya Angola, hakaba hari ku itariki ya 21/03/2024; impande zombi zumvikana ko zigomba kurangiza amakimbirane ari mu Ntara ya Kivu Yaruguru, zikoresheje ugusenya FDLR.

Imyanzuro y’iyi nama y’i Luanda yashizweho umukono na ba minisitiri b’ubanye n’amahanga b’ibihugu byombi ndetse n’uwa Angola.

Muri icyo gihe intumwa za leta ya Kinshasa zavuze ko ibikorwa byo gusenya FDLR bizagaragarira mu nama yagombaga kubera i Luanda mu kwezi kwa kane ari nayo yaje kwigizwa inyuma mu kwezi kwa Gatanu, uyu mwaka.

Uko kwerekana iyo gahunda y’uko Kinshasa izasenya FDLR byari kugaragazwa mbere y’uko perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC bahura.

Ibyo rero nibyo leta ya Congo yateye utwatsi ku itariki ya 09/05/2024, igaragaza ko nta mwanya na muto ifite wo gusenya FDLR cyangwa kuganira n’u Rwanda.

Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yavuze ko gahunda yo gusenya FDLR igihugu cye ngo cyari cyarayigejeje kuri perezida wa Angola, João Lourenço mu byumweru bibiri bishize.

Lutundula avuga ko RDC n’u Rwanda bagombaga kuganira ku itariki ya 10/05/2024 ariko bakaba barasanze nta mpamvu yo kuganira n’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Mu byumweru bibiri bishize, twashyikirije perezida wa Angola, João Lourenço gahunda yo gusenya FDLR kandi twagombaga kuganira ku itariki ya 10/05/2024, ariko hamwe n’ibyo bakoze, nti dushobora kujya kuganira hamwe n’Abanyarwanda.”

Lutundula asobanura ko kutaganira ku isenywa rya FDLR biterwa n’uko ngo u Rwanda rwaranze guhagarika intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Nta gihugu na kimwe ku Isi gishobora kwemera ko ingabo za mahanga zifata ubutaka bwacyo noneho ngo abayobozi bacyo banjye gushyikirana.”

Yanashimangiye ko intambara M23 irimo ari yu bucuruzi bwa mabuye y’agaciro no kwica Abanyekongo.

Ati: “Niba perezida w’u Rwanda ashaka gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro hano, nta kibazo ariko ntidukwiye kwica abantu.”

Yasabye perezida João Lourenço gutegeka u Rwanda kuvana Ingabo zabwo ku butaka bwa RDC.

Ibyatangajwe na minisitiri w’u banye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bisa nibitesha agaciro inzira y’amahoro ya Luanda na Nairobi.

Kandi bikaba bigamije ku kuyobya uburari kugira ngo ikibazo nyamakuru ku birebana na FDLR bitaja ahabona.

U Rwanda rwo rwagiye rushigikira amasezerano yose agamije kugarura amahoro, kugira ngo imvururu ziranduranwe n’imizi mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

          MCN.
Tags: Cyo gusenya umutwe wa FDLRKu cyemezoLeta ya Kinshasa yisubiyeho
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Abategetsi ba leta ya Congo baganiriye na ba Kenya bashinja guha urubuga ihuriro  rya Alliance Fleuve Congo(AFC).

Abategetsi ba leta ya Congo baganiriye na ba Kenya bashinja guha urubuga ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC).

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?