• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 10, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Twagarutse ku itariki ya 17/05/1997, ubwo Ingabo za AFDL zafataga Kinshasa zibanje kwirukana Mobutu ahungira Gbdolite nyuma yerekera iyu buhungiro.

minebwenews by minebwenews
May 18, 2024
in sport & entertainment
0
Twagarutse ku itariki ya 17/05/1997, ubwo Ingabo za AFDL zafataga Kinshasa zibanje kwirukana Mobutu ahungira Gbdolite nyuma yerekera iyu buhungiro.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ku itariki ya 17/05/1997, Ingabo zo mu mutwe wa AFDL wari uyobowe na Laurent Désire Kabila zafashe umurwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

You might also like

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Ni AFDL yarifite igisirikare kiyobowe na General James Kabarebe, mu gihe Laurent Désire Kabila yari abereye uwo mutwe perezida.

Ay’amateka avuga ko ku itariki ya 17/05/1997, nibwo izi nyeshamba zavanyeho ubutegetsi bwa Mubutu Sese Seko Kukungwendo Wazabanga wari utinyitse muri ibi bihugu byo muri Afrika y’iburasizuba ndetse no muri Afrika yose.

Uru rugamba rwari rwatangiriye mu misozi miremire y’Imulenge, ahanini mu bice byo muri teritware ya Uvira nyuma rukomereza Mwenga na Fizi n’ahandi muzindi Ntara, aho mu misozi rwari ruyobowe n’abasirikare bari bagwiriyemo insoresore z’Abanyamulenge, nka Colonel Alexis Rugazura n’abandi barimo Nikola Kibinda, ndetse na Gakunzi Sendoda waje gupfa ahagana mu mwaka w’ 1998, aguye Uvira, umunsi intambara ya RCD yubura.

Nk’uko byari biri uru rugamba rwatewe n’uko perezida Mobutu yari yarafashe ibyemezo bikakaye byo kwambura ubwenegihugu Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, abo ni Abanyamulenge n’abavuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri icyo gihe kandi, Mobutu yari yarasezeranije Interahamwe zari zatsinzwe intambara mu Rwanda zihabwa ubutaka mu Burasirazuba bwa RDC ko azazifasha gutera u Rwanda, bagafata iki gihugu. Bwari ubushotoranyi bukomeye ku ngabo za RPF Inkotanyi zari zamaze kurubohora no guhagarika jenoside.

Ingabo z’u mutwe wa AFDL ziyobowe na Gen James Kabarebe, zarimo Abanyamulenge n’Abanyamasisi zafashe ibice bitandukanye bya Repubulika ya demokarasi ya Congo mu buryo bwihuse, ariko Mobutu yari yatangaje ko adashobora kuva i Kinshasa, ahubwo ko abifashijwemo n’abakomando 3000 bo muri divisiyo ya DSP (division speciale presidentielle), umutwe wo muri Angola, Ex-Far n’Interahamwe, bazarwana kugeza ku mwuka wa nyuma.

Ubwo basatiraga Kinshasa, tariki ya 13/05/1997, leta ya Congo yafashe icyemezo gisaba abaturage kuguma mu rugo guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi barabyanze, bategura imyigaragambyo yasabaga Mobutu kuva ku butegetsi kugira ngo amaraso y’abaturage atameneka.

Nk’uko umuryango wa Entraide mission wabitangaje, tariki ya 15/05/1997, abasirikare batatu bo ku rwego rwa General, Norbert Likulia Bolongo wari minisitiri w’intebe, Donatien Mahele Bokungu wari minisitiri w’ingabo na Etienne Nzimbi umuyobozi wa DSP bahuye na Mobutu, bamumenyesha ko nta bushobozi buhari bwo kurinda Kinshasa, bamusaba kuva ku butegetsi atagoranye.

Tariki ya 16/05/1997, Mobutu n’umuryango we wari uherekejwe n’imodoka nyinshi zarimo amakamyo yari atwaye abasirikare ba DSP, berekeje ku k’ibuga cy’indege cya N’Djili kiri i Kinshasa, burira indege, bajya iwabo mu mujyi wa Gbodolite uherereye mu Ntara ya Nord Ubangi.

Tariki ya 17/05/1997, General James Kabarebe n’abarwanyi be binjiye mu mujyi wa Kinshasa, bakirizwa impundu n’abaturage bari bararambiwe ubutegetsi bwa Mobutu bwari bumaze imyaka irenga 30. Mubutu we yahise ava i Gbodolite, ahungira muri Togo.

Ubutumwa bwa mashusho bwafashwe icyo gihe bufashwe n’ibiro ntara makuru Associated Press bw’umvikanamo amajwi y’abaturage bavuga bati: “Ukwibohora, ukwibohora.’ abandi bati: “Mobutu ni umwicanyi, afata ku ngufu, ni numusahuzi.”

Nyuma yiyi nsinzi, Laurent Désire Kabila yabaye perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Gen James Kabarebe we yabaye umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu.

                  MCN.
Tags: 17/05/1997AFDLIfataIntambaraJames KabarebeKinshasaLaurent Désire Kabila
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina Aaron Wan-Bissaka, myugariro akina ku ruhande rw’iburyo, yigeze guhura n’uruhererekane rw’imbogamizi mu gufata umwanzuro w’igihugu azakinira. Nubwo yari asanzwe akomoka mu...

Read moreDetails

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze. Umukino wa nyuma wa CHAN 2024 wabereye kuri Moi International Sports Centre i Nairobi, tariki ya 30 zukwezi kwa munani...

Read moreDetails

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze. Liverpool iri mu biganiro bya nyuma kugira ngo isinyishe rutahizamu w’Umunyasuwede Alexander Isak ukinira Newcastle United, mu masezerano ashobora kuba manini...

Read moreDetails

The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

by minebwenews
August 29, 2025
0
The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

The Ben mu rugendo rwokuzenguruka u Burayi. Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben, wamamaye mu ndirimbo z’urukundo n’izihuza abakunzi b’umuziki w’iwacu n’uw’isi yose, yatangaje gahunda y’urugendo rw’ibitaramo mu burayi mu...

Read moreDetails

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

by minebwenews
August 27, 2025
0
Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe. Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunye-Congo, Yoane Wissa, arifuza kwimukira mu ikipe nshya nyuma y’imyaka myinshi akina muri Brentford. Wissa, wavukiye...

Read moreDetails
Next Post
Minisitiri w’intebe wa Senegal, Ousmane Sonko, yavuze atarya umunwa agira ibyo ashinja ibihugu byo ku mugabane w’u Buraya, cyane cyane ya magana u Bufaransa.

Minisitiri w'intebe wa Senegal, Ousmane Sonko, yavuze atarya umunwa agira ibyo ashinja ibihugu byo ku mugabane w'u Buraya, cyane cyane ya magana u Bufaransa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?