Ingabo za SADC zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo zatangaje ibyago zahuriye nabyo mu ntambara zihanganye na M23.
Nibikubiye mu itangazo ryashizwe hanze n’Igisirikare cya Afrika y’Epfo (SANDF) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31/05/2024, ryemeje ko imodoka zibiri zayo zafatiwe mu mirwano zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Muri iri tangazo iki gisirikare kiri mu butumwa buzwi nka Samidrc, rigaragaza ko ibyago cyahuye nabyo byabereye mu mirwano yabereye mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahanini mu duce twunamiye Centre ya Sake mu birometre bike uvuye i Goma, kuri uyu wa Kane tariki ya 30/05/2024.
Iri tangazo kandi rivuga ko abasirikare ba SANDF bagera ku icumi na batatu bakomeretse barimo umwe wakomeretse bikabije, bose bakaba bahise boherezwa mu bitaro bya Goma kwitabwaho n’abaganga, naho undi umwe ngowe yamaze gupfa.
M23 yo yatangaje ko yangije ibifaru bine by’ingabo za SADC, nyuma y’uko ku bufatanye n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo bari kurasa mu baturage b’abasivile baturiye ibyo bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.