Ingabo za FARDC ziri gutozwa uburyo bwo kohereza abasirikare bayo ahantu hagoye kugera.
Ni ingabo z’u muryango w’Abibumbye, Monusco, ziri gutoza igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, kohereza ingabo zayo ahantu hagoye kugera, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Monusco, mu Ntara ya Ituri.
Monusco ivuga ko aya mahugurwa iri kuyaha Ingabo za FARDC, kandi ko bayahabwa n’itsinda ry’Ingabo za Monusco zaturutse muri Guatemala na Bangladesh. Ndetse kandi ko aya mahugurwa yatangiye ku itariki ya 12/06/2024.
Nk’uko byasobanuwe n’uko aya mahugurwa azamara igihe kingana n’iminsi makumyabiri n’umwe, FARDC iri kuyigishwamo tekinike yo kurwana hifashishijwe Kajugujugu, ndetse kandi igatozwa no kurwanya igahashya imitwe y’itwaje imbunda ikorera mu mashyamba y’inzitane.
Igisirikare cya leta ya Kinshasa nacyo ubwacyo cyavuze ko aya mahugurwa ari gukorwa mu rwego rwo kwitegura ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bya FARDC -MONUSCO bigamije kugarura amahoro arambye muri Ituri, imaze imyaka isaga 20 iri mu ntambara zurudaca.
Icyicaro cya mbere cy’amahugurwa kireba abasirikare ijana . Bahawe imyitozo yo koherezwa mu turere tw’imirwano hakoreshejwe Kajugujugu. Basimburana , bahagarara kuri Kajugujugu hanyuma bakamanuka ku butaka , bafite imbunda mu ntoki , bakoresheje imigozi.
Iyi myitozo ngwizafasha cyane Fardc kohereza ingabo ahantu hose hari hazwi ko hagoye, cyane cyane mu bice byo muri teritware za Djugu na Irumu, aho imitwe y’itwaje imbunda ikorera, ariko kandi bikajyana n’imiterere yaho igoye cyane nk’i misozi, ibihuru no mu mashyamba.
MCN.