Hamenyekanye impamvu umuhanda uhuza umujyi wa Goma na Kibumba ndetse ukomeza ujya muri Rutshuru ufunzwe.
Ni ukuva ku wa Gatandatu w’i Cyumweru gishize, nibwo ubuyobozi bw’Ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bwategetse ko umuhanda wa Goma-Kibumba na Rutshuru ufungwa, nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu basirikare ba FARDC baherereye muri ibyo bice.
Bavuga ko ibyo byabaye nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bari bakoze operasiyo idasanzwe yasize ihitanye abarwana ku ruhande rwa leta benshi, ahanini bagwiriyemo abacanshuro, ingabo z’u Burundi na FARDC.
Nk’uko byasobanuwe n’uko iyo operasiyo idasanzwe yakozwe n’abarwanyi ba M23 bayikoreye mu gace ka Kilimanyoka na Kanyamahoro, muri teritware ya Nyiragongo, aha akaba ari ibice byegereye umujyi wa Goma, bityo biviramo gufunga umuhanda wa Goma-Kibumba mu rwego rwo kwimira M23 itinjira muri Goma.
Byanavuzwe kandi ko muri Kanyamahoro na Kilimanyoka, ko haheruka guterwa ibisasu biremereye nabyo ubwabyo, bikaba byarishye abasirikare benshi abandi nabo barakomereka bo muri uru ruhande rw’ingabo za leta ya Kinshasa.
Kubera izo mpamvu urwego rw’igisirikare ruyoboye i Ntara ya Kivu Yaruguru, rwahise rutanga itegeko ko uyu muhanda wa Goma-Kibumba, ufungwa, kuva kuri uyu wa Gatandatu w’i Cyumweru dusoje, kugeza n’ubu twandika.
Hagati aho, mu turere twinshi dukunze kuberamo intambara twagaragayemo agahenge kuva ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere, nyuma y’urugamba rukaze rwari rumaze iminsi irenga 10 rubera i Kanyabayonga hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.
Urugamba bivugwa ko rwaguyemo abasirikare benshi ba rwanirira ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
MCN.
Comments 1