Imyigaragambyo imaze iminsi ibera i Nairobi mu gihugu cya Kenya yafashe indi ntera.
Ni myigaragabyo igiye kumara iminsi ingana n’icyumweru ibera ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya Kenya ahanini abayikora biganjemo urubyiruko rw’abasore n’inkumi, baramagana umushinga w’itegeko rishya ry’u bukungu ryongera imisoro.
Abaturage baramagana uyu mushinga, bavuga ko ugamije gukomeza guhonyora imibereho yabo n’ubundi itaboroheye, ndetse n’ubukene bwakomeje kuvugwa kuva perezida William Ruto yagera ku ngoma.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25/06/2024, inzego zishinzwe umutekano zari zawukajije ku biro bimwe by’ibigo bya leta birimo ku nguro y’inteko ishinga mategeko, ku biro by’u mukuru w’igihugu ndetse no kuri za minisiteri.
Gusa amakuru atangwa n’abaturage baturiye umurwa mukuru w’i Nairobi avuga ko nyuma yasaa sita z’ejo hashize, abigaragambyaga bakozanijeho bidasanzwe n’abapolisi, ndetse bakabanesha, ubundi bakinjira mu ngoro y’inteko ishinga mategeko.
Iyi myigaragabyo yafashye indi ntera nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, inteko ishinga amategeko itoye umushinga w’itegeko rigamije kongera miliyari 2,7$ ku misoro, hagamijwe kwikura mu myenda y’inguzanyo iremereye iki gihugu gifite.
Amashusho yagiye hanze, agaragaza rumwe mu rubyiruko ruri muri iyi myigaragabyo, rwamaze kugera mu nteko, ndetse ruri gushwanyaguza bimwe mu birango by’igihugu, nk’amabandera, ndetse runangiza na bimwe mu bikoresho nk’intebe.
Ku wa Mbere, perezida William Ruto yari yahamagaje abari muri iyi myigaragabyo, abizeza ko ubuyobozi bugiye gusuzuma ubusabe bwabo, gusa bamwe mu basesenguzi bavugaga ko mu byo yatangaje bidatanga igisubizo cy’ibyo Abanyakenya basaba.
Byanavuzwe kandi ko muri iyi myigaragabyo yaguyemo abantu 10 , bakaba baguye hafi n’ingoro y’inteko ishinga mategeko, mu gihe abandi benshi bakomeretse.
Kimweho ku mu goroba wo kuri uyu wa Kabiri, William Ruto perezida wa Kenya yatangaje ko leta itazihanganira abateguye , n’abatera inkunga imyigaragambyo imaze iminsi muri icyo gihugu.
Mu ijambo yagejeje ku gihugu yasobanuye ko bagiye guhagarika abo bose yavuze ko bateguje imvururu bakora ibikorwa byo kugambanira igihugu.
Perezida William Ruto yanategetse ko inzego zose z’umutekano gukumira ibyo avuga ko ari umugambi w’abagizi ba nabi wo guhungabanya umutekano n’umudendezo by’i gihugu.
MCN.