Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiye inama abaturage umukandida bakwiye gutora.
Hari mu kiganiro perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’abaturage bo mu karere ka Huye, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’i Gihugu.
Uyumunsi ni ugira Gatanu perezida w’u Rwanda nabo bahanganye bari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Abitabye Paul Kagame bari ku mubare w’abantu ibihumbi 300 baturutse mu turere turimo aka ka Huye n’utwo bihana imbibi, nka Gisagara, Nyanza na Nyarugugu.
Mu ijambo rye ryari ritegarezanyijwe amatsiko n’aba baturage batigeze bagoheka, kuko baraye ijoro berekeza aho bamwakirira, perezida Kagame yagaragarije abaturage ko ibikorwa nk’ibi byo kwiyamamaza, ari n’umwanya mwiza wo guhuza Abanyarwanda, bakongera bakanungurana ibitekerezo ku cyabateza imbere, nubwo ari igitegura amatora.
Perezida Paul Kagame yongeye gushimira imitwe ya politiki yakomeje gufatanya n’umuryango FPR -Inkotanyi, yifatanyije na wo muri uru rugendo rutoroshye rwo guteza imbere igihugu.
Yagarutse kuri amwe mu mateka y’urugendo rwo kwiteza imbere, arimo ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda, yagezemo mu 1978 ubwo yari mu Rwanda, yarujemo avuye mu buhungiro, avuga ko yasanze u Rwanda rwarimakajwemo amacakubiri n’ivangura.
Yavuze ko icyo gihe uwo yari yasuye, yamujyanye kureba umupira w’amaguru wari wahuje ikipe ya Mukura na Panthere Noire, ariko abamubonaga, bakavuga ko atari umunyarwanda.
Icyo gihe Pantere Noire yaratsinzwe, ku buryo uwo bari banjyanye muri uyu mukino, yamusabye ko bataha utaratangira kuko yamubwiraga ko bashobora kumererwa nabi kuko ubwo iyo kipe yari ishyigikiwe n’ubutegetsi bw’icyo gihe, byatumaga habaho urugomo.
Ati: “Urumva rero twabanye kera, tutaranamenyana, usibye ko n’ubundi twari bamwe, twari dukwiriye kuba twaramenyanye, ariko bamwe muri twe ntitwabaga hano kubera impamvu muzi, ariko ntabwo bizongera, ku wo ari we wese. Icyo kibazo cyakemuwe burundu.”
Akomeza avuga ko intego ya FPR -Inkotanyi yo kurandura aka karengane, yagezweho kandi ko uyu muryango uzakomeza gukomera kuri iyi ntego.
Ati: “Gutora FPR rero n’umukandida wayo, ni cyo bivuze, ni ukuvuga ngo ayo mateka mabi ntazasubira, ntagasubire.”
Yakomeje avuga ati: “Naho ku mukandida muzahitamo.” Abaturage bose mu ijwi ryo hejuru, bati “niwewe.”
Nawe ati “Ndabyemeye . Igituma mbyemera ni uko ibyo muzantorera, ni namwe muzabikora . Ubwo rero akazi kanjye karoroshye, ni ukubajya imbere tugafatanya tukagenda urugendo rumwe rwiyubaka, rwubaka igihugu cyacu, mbese amajyambere ni ya yandi azahora aza uko umwaka uhise.”
Yavuze kandi ko uko baje kumwakira ari benshi, ubwabyo bifite icyo bisobanuye, ahubwo ko igisigaye ari itariki. Ati “Uribwira ngo uko gutora ko ntikwarangiye ahubwo.”
Perezida Paul Kagame yaboneyeho kubwira urubyiruko rw’u Rwanda ko rutanga icyizere gisesuye ko ibiriho by’ubakwa bifite umusingi uzatuma biramba.
Abaturage na bo mu mujyi yungikanya, bakomeje kumugaragariza ko ku itariki y’amatora, inkoko ari yo ngoma bazazinduka iya rubika, ubundi amajwi yabo bakayamuhundagazaho.
MCN.