Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko nta bukene buri mu gihugu cye.
Umukuru w’igihugu, Evariste Ndayishimiye yemeje ko igihugu cy’u Burundi kidakenye ngo kuko gifite umutahe kamere umuntu yaheraho akagira icyakora, ati: “ushobora guhera ku butaka buhingwa, amazi n’ibindi, mu gihe wabikoze neza, ku iteza imbere bizakorohera, kandi ko usanga ntacyo wahombye.”
Evariste Ndayishimiye yavuze ibi ubwo iki gihugu cyari mu muhango wo kw’izihiza ku nshuro ya 62 umunsi w’u bwingenge.
Mu ijambo rye yagize ati: “Mbabazwa n’abantu bacafuza igihugu cyacu. Iyo bavuga ko igihugu gikenye mu gihe umwero wo uri k’urugero rushimishije birambabaza cyane. Ntanzara iri ku butaka bw’u Burundi. Iki gihugu kiratunze.”
Evariste Ndayishimiye, yasobanuriye imbaga y’Abarundi benshi bari bitabye kuri uyu munsi mukuru iki gihugu cyaboneyeho ubwigenge, avuga ko n’ubwo hari abatarahishurirwa ubutunzi buri ku butaka bw’u Burundi ariko ko hari abamaze gufunguka amaso kandi ko babona ibyiza byinshi n’ubutunzi iki gihugu gitunze aho yaje no kubashimira kuba barahawe umugisha wo kumenya ibyo.
Ati: “Sinahwema gushimira Abarundi binshabwenge, abakuriweho agatambaro bamenya aho ubutunzi bw’igihugu buri. Bamwe bagiye mu buhinzi abandi mu bworozi, nizera neza ko abakora ibyo neza, kubera igihugu cyacu gitunze bamaze kubona ubutunzi bw’iki gihugu. Gusa, ibinebwe byo bizahora mu gutuka ibyo batazi.”
Ibi abivuze mu gihe amashirahamwe yo muri iki gihugu atandukanye n’Abarundi benshi bikorera ku giti cyabo, bagize igihe bivovotera ingoma ya perezida Evariste Ndayishimiye. Ahanini bayinenga ko ‘ubushomeri bwarushijeho gukaza umurego ku rubyiruko rwinshi, lisansi (igitoro) igize igihe yarabuze n’ibindi bibazo byinshi birimo inzara, ndetse ahandi usanga Abarundi benshi bararwaye amavunja kubera ubukene bwinshi.
Ndayishimiye yasoje asaba Abarundi gukorera hamwe kugira ngo barushyeho kwiteza imbere, ndetse kandi abibutsa kwitegurira amatora yo mu mwaka w’ 2025.
MCN.