• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 10, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Manzi Willy, uheruka gutorerwa kuyobora umutwe wa M23 mu mahanga(diaspora), yagaragaje ububi n’ubugome bwa leta ya Kinshasa.

minebwenews by minebwenews
July 3, 2024
in Regional Politics
0
Manzi Willy, uheruka gutorerwa kuyobora umutwe wa M23 mu mahanga(diaspora), yagaragaje ububi n’ubugome bwa leta ya Kinshasa.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Manzi Willy, uheruka gutorerwa kuyobora umutwe wa M23 mu mahanga(diaspora), yagaragaje ububi n’ubugome bwa leta ya Kinshasa.

You might also like

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Ni bikubiye mu ibarwa uyu muhuza bikorwa wa M23 muri diaspora, yashize hanze akoresheje urubuga rwe rwa x, igaragaza ko abayobozi ba leta ya perezida Félix Tshisekedi batagira impuhwe nagato z’iki gihugu n’izabagituriye.

Mu minsi mike ishize nibwo M23 yahaye Manzi Willy Ngarambe inshingano zikomeye zo kuyiyobora hanze ya RDC, ndetse aza kungirizwa na Muheto Jackson afatanije na Muhire John.

Muri iyi barwa yashize hanze igaragaza ko abayobozi bakuru bo muri leta ya perezida Félix Tshisekedi, bahora bavuga ko barengera igihugu, ariko nyamara aribo bagisubiza idobwe, ndetse bakaba bagikoreramo n’ubugome ndenga kamere.

Yagize ati: “Abavuga ko barengera igihugu cyacu, mu bayobozi bo muri leta hejuru, abo nibo kandi bahindutse abagikoreramo ubugome ndenga kamere, barabesha abaturage uko bishyakiye, barasahura, barya ruswa, bahorana amagambo abiba urwango mu baturage, n’ibindi.”

Manzi Willy avuga kandi ko aba bayobozi bo muri leta ya Kinshasa barinyuma y’ubwicanyi na genocide ikomeje gukorerwa Abatutsi, haba i Kinshasa no mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Yaboneyeho kandi kwamagana abo bayobozi bo hejuru, ndetse agaragaza ko ari abantu bagomba guhagurukirwa bakarwanywa.

Ati: “Ni ngombwa ko turwanya abakora ayo mahano, kandi tukabarwanya ntabwoba dushizemo.”

Manzi Willy wotorewe kuyobora diaspora muri M23 , yahoze ari umusesenguzi n’impirimbanyi y’amahoro ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, aho Abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje gukorerwa genocide bazira yuko ari Abatutsi.

Uyu yagaragaje kandi ko hari abantu baheruka kwicwa mu Burasirazuba bwa RDC ngo bazizwa kuvuga igiswahili nabi, abandi muri abo bazira kuba bafite amazuru maremare, avuga ko ibyo byerekana ubugome budafite ishingiro. Muri teritware ya Lubero ku munsi w’ejo hashize hishwe abasivile bagera ku 17, bicwa na Wazalendo.

Yakomeje avuga ko Abanyekongo muri rusange bagomba kumenya ko iki ari ikibazo kireba igihugu cyose, kandi ko ababihunga nabo biba bishobora kubageraho. Anavuga kandi ko Abanyekongo bagomba kwishyira hamwe mu rwego rwo kugira ngo bahuze imbaraga, babone uko barwanya ubu bugome bwa bategetsi ba Kinshasa.

Ndetse kandi yavuze ko Abanyekongo barambiwe n’amaraso akomeje kumenekera muri iki gihugu, ikibabaje akaba amenwa n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi. Gusa, avuga ko umwuka w’impundura matwara ukomeje nawo gufata indi ntera, kandi ko bizagira amaherezo meza ku baturage baturiye iki Gihugu.

Ibarwa ya Manzi Willy inavuga ko uturere twa maze kubohozwa na M23 turimo amahoro, bityo ko abantu bagomba kuyiyoboka mu rwego rwo kwishakira umutuzo mwiza.

Avuga ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro, zageze muri RDC kuva mu 1999 aho zabanje gukoresha izina rya MONUC, nyuma zitwa MONUSCO mu 2010. Agaragaza ko nubwo iz’i ngabo zihari zikaba zifite n’ingengo y’imari n’abakozi bakomeye, ntibyabujije ko aka karere gashingwamo imitwe y’inyeshamba irenga 300. Avuga kandi ko iyo ngengo y’imari iza guhabwa abaturage ba Kivu, akarere kari kurushaho kugira amahoro, ndetse kandi avuga ko iyo M23 izakugenerwa bije, byari kuba byarafashije Kivu zombi, kubamo amahoro n’umutekano.

Iyi barwa ya Manzi Willy isoza ivuga ko ‘iriya mitwe y’itwaje intwaro, kandi ikorana na leta ya Kinshasa, imaze kunyaga Inka z’Abatutsi zirenga miliyoni, kandi ko ibyo Monusco yananiwe ku bihagarika, cyangwa byibuze ngo ibe yatanga iyo raporo kuri ibyo byaha bikorerwa mu maso yazo. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yirengagije ubwicanyi, no gusenya imihana y’Abatutsi ba Banyamulenge yasenywe n’iyi mitwe y’itwaje imbunda mu misozi miremire y’Imulenge. Ndetse kandi avuga ko ikibazo cy’impunzi ko kitagaragazwa neza, ahubwo ko inzego mpuzamahanga zikomeza inkuru zijyanye n’ubutegetsi bushinzwe kwimurwa kwabo.

Manzi Willy yarangije avuga ko imiryango mpuzamahanga ikomeye ko ishobora kuba y’ungukira kuri Genocide ikorerwa Abatutsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko ukuri byanze bikunze kuzagera igihe kukazaja ahabona, kandi ku zatsinda byanze bikunze.

                MCN.
Tags: DiasporaImpirimbanyiManzi Willy NgarambeUbugome bukorwa na leta ya KinshasaYashize hanze
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

by Bahanda Bruce
September 10, 2025
0
U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo Guverinoma y'u Rwanda yamaganiye kure imvugo bamwe mu bagize guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo bashinje...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails
Next Post
I Lubero havuzwe intambara iremereye hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.

I Lubero havuzwe intambara iremereye hagati ya M23 n'ihuriro ry'ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?