Ibindi wa menya ku biganiro byahuje u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo mu birwa by’i Zanzibar.
Mu gitondo cy’ejo hashize tariki ya 07/07/2024, abategetsi ba RDC n’u Rwanda, bahuriye mu birwa bya Zanzibar ho mu gihugu cya Tanzania baganira ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’ungirije wa RDC, Gracia Yamba Kazadi, niwe wari uyoboye intumwa z’iki gihugu mu gihe iz’u Rwanda zo zari ziyobowe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga wayo, bwana Olivier Duhungirehe aho yari kumwe na Gen James Kabarebe n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Byitabiriwe kandi n’abaminisitiri barimo uwa Uganda w’ubanye n’amahanga, uwa Tanzania, uwa Sudan y’Epfo n’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa EAC.
Nk’uko bigaragara mu makuru iriya nama yageneye itangaza makuru, ku ngingo yizweho y’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, inama yemeje ko “impande zishyamiranye mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bigomba gutekana kandi hagakorwa ibishoboka byose kugira ngo amahoro arambye abashye kuboneka.”
Ibi byaje gushimangirwa n’ubutumwa minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Duhungirehe yashize hanze akoresheje x, agira ati: “Inama yabaye mu buryo bwubaka kandi bushingiye ku bisubizo byo kugera ku mahoro arambye. Abaminisitiri baturutse mu bihugu bibiri bituranye, kandi mu biganiro bagaragaje ubushake bushimangira ko bashaka amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni muri urwo rwego hafashwe imyanzuro yogukomeza ibiganiro bya Luanda na Nairobi.”
Iyi nama yabaye mu gihe Amerika yasabye ko haba agahenge hagati y’abarwanyi ba M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo, aka gahenge katangiye isaha ya saa sita z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 05/07/2024.
Menya ko iyi nama yabereye mu yindi, y’abaminisitiri b’ubanye n’amahanga bo mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba (EAC) aho bari i Zanzibar. Biteganijwe ko imara iminsi itatu.
Hagati aho intambara irakomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagati y’ihuriro ry’Ingabo za RDC na M23 .
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, cy’ejo hashize iri huriro ry’ingabo za RDC ryagabye ibitero mu birindiro bya M23 biherereye i Kirumba no mu bindi bice byo muri teritware ya Lubero.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko M23 yasubije inyuma ibyo bitero kandi yambura ririya huriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa ibikoresho byinshi by’agisirikare, birimo n’imbunda ziremereye, nk’uko amasoko yacu abivuga.
MCN.