EAC iri gukora iyo bwakabaga ngwi mareho ibibazo bimwe na bimwe mu bihugu, harimo no kugurara amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu mpera z’i Cyumweru gishize, abaminisitiri b’ubanye n’amahanga n’abashinzwe EAC bahuriye mu birwa bya Zanzibar, mu gihugu cya Tanzania, kurebera hamwe ibibazo bitandukanye byo mu karere.
Iy’i Nama yamaze iminsi itatu, yahuzaga abaminisitiri bashinzwe umuryango wa Afrika y’u Burasirazuba (EAC) n’abubanyi n’amahanga, yashoje imirimo yayo ku wa Mbere, tariki ya 08/07/2024.
Aba bategetsi baganiriye ku bibazo birebana n’amahoro n’umutekano, imibanire iri hagati y’ibihugu, politiki na gahunda ngari z’uyu muryango.
Ku kibazo cy’umutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bavuze ko bahangayikishijwe n’aho ibintu bitera bija, bemeza ko uburyo bwonyine bwo kubona amahoro arambye ari inzira ya politiki bityo bashyigikira ibikubiye mu biganiro byabereye i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola hagati y’impande zorebwa n’iki kibazo.
Kubijanye n’impaka zikurura ubwumvikane buke hagati y’ibihugu, bavuze ko bifite ingaruka mbi kuri gahunda ngari y’umuryango wa EAC yo kuzahuza imipaka basaba abaminisitiri b’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo guhura vuba bishoboka naho uw’u Burundi n’uw’u Rwanda bakazagirana ibiganiro bitarenze tariki 31/10/2024, mu rwego rwo gushaka umuti ibibazo bibangamiye umubano w’ibihugu byombi.
Tubibutsa kandi ko muri iyi nama y’iminsi itatu, hagiye haba iz’indi nama ntoya, nk’i nama yahuje minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda n’uwa RDC, ndetse kandi uw’u Burundi aza kugirana nawe ibiganiro n’uw’u Rwanda, nk’uko byashizwe ahagaragara, ku rukuta rwa X, rwa Olivier Duhungirehe, minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda.
MCN.