Leta ya Kigali yagize icyo ivuga ku iseswa rya masezerano areba abimukira yagiranye n’u Bwongereza.
Bikubiye mu itangazo leta ya perezida Paul Kagame yashize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 08/07/2024. Rimenyesha ko ay’amakuru Kigali yayamenye mbere.
Iri tangazo ritangira rivuga ko u Rwanda rwamenye umugambi wa leta y’u Bwongereza yo gusesa amasezerano bwagiranye nabwo yerekeye abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’u bukungu nk’uko ateganywa kandi yemejwe n’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.
Itangazo rivuga ko ubu bufatanye bwatangijwe na leta y’u Bwongereza bugamije gukemura ikibazo cy’abimukira kibubangamiye.
Rikomeza rivuga ko iki kibazo cy’u Bwongereza atari icy’u Rwanda, Kandi ko u Rwanda rwubahirije ibirureba harimo n’ibyekeye amafaranga, ndetse ko rukomeje mu nzira yo gushakisha umuti w’ibibazo birebana n’abimukira rutanga umutekano n’agaciro ku mpunzi n’abimukira barugana.
Muri iryo itangazo ntacyo rivuga ku byerekeye imali u Bwongereza bwatanze igenewe uyu mugambi. Gusa hashingiwe ku byanditswemo bishobora kugorana ko u Bwongereza bwasaba kuyasubizwa kuko ari bwo butubahirije iyi gahunda.
U Bwongereza bwari bwahaye u Rwanda igice cy’imali ya mbere igera kuri miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika busezeranya kuzatanga ayandi abimukira batangiye kuhagera. Uretse kuvuga ko iyi gahunda isheshwe, leta y’u Bwongereza na yo nta kindi irarenzaho cyerekanye n’iyi mali.
MCN.