Leta ya Kinshasa yatanze ubusobanuro ku ngabo za Tchad zavuzwe ko zigiye gufasha igisirikare cyayo kurwanya M23.
Hari mu kiganiro minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Thérese Kayikwamba Wagner yagiranye n’itangaza makuru, asobanura ko ibyo ari ibinyoma kandi bidashoboka.
Muri icyo kiganiro cyatambutse ku wa Kabiri, Thérese Kayikwamba Wagner yasobanuye agira ati: “Kubera ko Tchad itari umunyamuryango wa SADC, kohereza ingabo mu rwego rwa SAMIDRC ntabwo ari amahitamo.”
Uyumunyacyubahiro ukomeye muri RDC, yasobanuye ko ibyo atari byo mu gihe, igitangaza makuru cya Tchad one muri uku kwezi cyatangaje ko perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshilombo ari mu mushinga umwe na perezida wa Tchad, Idriss Déby wo gushinga ihuriro ryo kurwanya M23 umutwe wa zengereje Kinshasa, ndetse n’u Burundi buvuga ko ufashwa n’umwanzi wabo.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko Tchad yaba yaramaze kwemerera Kinshasa kohereza ingabo zayo, mu Burasirazuba bwa RDC abasirikare babarirwa mu 2,000 bikaba byitezwe ko bazahagera mu minsi irimbere.
Kiriya gitangaza makuru cya Tchad one, gishimangira ay’amakuru kivuga ko “bijyanye no kuba igisirikare cya Tchad kimaze iminsi cyugarijwe n’ibibazo by’amikoro, Gen Idriss Déby n’agatsiko k’abantu bamukikije baratekereza kuba bohereza abasirikare muri RDC bakabagurana amafaranga ya za miliyoni z’amadolari.”
Ibi kandi byanatangajwe n’umunyamakuru uzwi cyane, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Steve Wembi watangaje ko yahawe amakuru avuga ko “ingabo za Tchad zigiye koherezwa vuba, muri RDC ngo mu rwego rwo kurwanya M23.”
MCN.