U Buhinde bubabajwe n’imfu z’abana bagwa mu ntambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Ni bikubiye mu ijambo minisitiri w’intebe w’u Buhinde, Naredra Modi yabwiye perezida Vradimir Putin w’u Burusiya ubwo bagiranaga ikiganiro nyuma y’uko amwambitse umudari mutagatifu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09/07/2024, kandi avuga ko igisubizo cy’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine kidashobora gutanga amahoro.
Ibiganiro bya huje perezida w’u Burusiya na minisitiri w’intebe w’u Buhinde Naredra Modi byabereye muri perezidansi y’u Burusiya, nk’uko iy’inkuru tuyikesha AFP ibiro ntara makuru by’Abafaransa.
Nk’uko ibivuga n’uko aba bayobozi bombi bagiranye n’ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byabo kandi ukaba unahahora kuva mu myaka myinshi ishize.
Amagambo ya minisitiri w’intebe w’u Buhinde yaje nyuma y’uko ivuriro ry’abana riri i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine rirashweho igisasu cya Misile. U Burusiya bwavuze ko ingabo zabwo atari zo zarashe iki gisasu . Indi mijyi inyuranye yo muri Ukraine na yo yaguweho n’ibisasu, bihitana abantu 31.
Modi yavuze ko u Buhinde bwiteguye gufatanya mu buryo ubwo aribwo bwose kugarura amahoro mu karere ariko yongeraho ko mu ibiganiro by’amahoro bidakunda iyo hakiri za bombe n’amasasu biturika hirya no hino.
Bwari ubwa mbere minisitiri w’intebe w’u Buhinde agiriye uruzinduko i Moscow mu myaka itanu ishize n’ubwo kuva mu mwaka w’ 2000 ibihugu byombi byagiranaga inama ngaruka mwaka uretse mu mwaka w’ 2021.
Amashusho yerekanywe mu itangazamakuru y’abategetsi bombi yabagaragaza bahoberana bajyanye mu mudoka imwe mbere y’uko baganirira ku ifunguro rya nimugoroba basangiye. Mu biganiro bagiranye, Putin yise mugenzi we Modi, ‘inshuti ikomeye’ mu gihe Modi yise u Burusiya inshuti yizewe kandi y’ibihe byose.
Gusa, uru ruzinduko rwanenzwe na perezida Volodymir Zelnsky mu minsi ibiri ishize, mbere y’uko rukorwa.
MCN.