Habonetse impamvu yo kugumisha ingabo z’u muryango w’Abibumbye ku butaka bwa RDC.
N’ibyatangajwe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho yavuze ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye zidashobora kuvanwa mubikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano, muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe cyose ingabo z’u Rwanda ngo zizaba zitarava muri iy’i ntara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ahagana ku wa Kabiri, iyi Guverinoma ya Kinshasa niho yavuze ko ibisabwa bitujujwe kugira ngo ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye buve muri iyo ntara, kandi minisitiri w’ubabanye n’amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yavuze ko kuvayo nubwo bikiri iby’ibanze , bigomba gukorwa mu buryo biteganijwe igihe ibisabwa byose bizaba byuzuye.
Mu kiganiro minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa RDC yagiranye na Reuters ku wa Gatandatu, yagize ati: “Uko ibintu bimeze ubu no kuhaba kw’ingabo z’u Rwanda bituma bigorana cyane gutekereza kuri ibyo bintu ubungubu.”
Yakomeje agira ati: “Turakurikirana rero imihindagurukire y’ibintu kugirango tubone umwanya ubereye wo gutangira iki gikorwa.”
Bintou Keita, ukuriye ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo buzwi ku izina rya Monusco, yavuze ko nta gihe ntarengwa cyo gukurayo ingabo, cyari cyasabwe na perezida Félix Tshisekedi mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize.
Icyicaro cya mbere cyarangiye abashinzwe kubungabunga amahoro by’umuryango w’Abibumbye barangije kuva mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Kuva burundu kwa Monusco yatangiye inshingano zo ku bungabunga amahoro muri RDC mu 2010, kugeza ubu ikaba ibarirwa ingabo zigera ku 10.800, bizahindura ibikorwa by’umutekano mu Burasirazuba bwiki gihugu.
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa RDC yavuze kandi ko ingamba za RDC mu rwego rwo gukangurira amahanga kumenya uruhare rw’u Rwanda mu ntambara iki gihugu gihanganyemo na M23 rutangiye kwera imbuto, anagaragaza ko bizeye ko ibihano bizashyirwaho nk’i gisubizo.
Yagize ati: “Ubu ho ntidushidikanya kuko abatumva bari kugenda barushyaho gusobanukirwa.”
Hagati aho intambara ibera muri Kivu y’Amajyaruguru imaze imyaka itatu, hari uguhangana hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Muri iyi ntambara Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana rukavuga ko nta nyungu rubifitemo. Gusa raporo y’impuguke z’u muryango w’Abibumbye iheruka kuja hanze yemeje ko u Rwanda rufite hagati ya basirikare 3000 na 4000 bari muri iki gihugu.
Ibi u Rwanda rurabihakana, kandi rwakunze gushinja RDC gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.
MCN.