Imyigaragambyo yongeye gukara muri Kenya, barasaba perezida William Ruto kwegura hakiri kare.
Aharejo tariki ya 16/07/2024, urubyiruko rw’Abanyakenya rwongeye gukora imyigaragambyo ikomeye, basaba perezida w’iki gihugu kwegura na Guverinoma ye yose.
Ibyumweru bibiri byari bishize imyigaragambyo itongeye kuba, nyuma y’uko perezida William Ruto yari yirukanye abaminisitiri bose mu rwego rwo kwerekana ko yumvise amajwi y’urubyiruko, gusa ibi byari ukwibeshya kuko imyigaragambyo yongeye gukara.
Ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, byavuze ko kuri uyu wa Kabiri, abantu isinzi biraye mu mihanda basaba ko umukuru w’igihugu cyabo atirukana ba minisitiri gusa, ko hubwo yirukana na ba Guverineri ndetse n’abayobozi b’inzego zibanze, ahanini bashinjwa kurya ruswa.
Perezida wa Kenya kandi arasabwa kwegura ku giti cye, kuko nawe anengwa uburyo yakoresheje mu gukemura ibibazo biri mu gihugu, bityo ingaruka zikaba zitagomba kugera ku bandi zimusize.
Ariko William Ruto yavuze ko yiteguye gukomeza kuganira n’urubyiruko, n’ubwo rukomeje kumusaba byinshi harimo ko agomba gukora amavugururo azatuma Kenya yishyura imyenda ifite, ikabikora itongeye imisoro ituruka imbere mu gihugu kandi itanagujije indi myenda mu mahanga.
Reuters yanavuze ko igipolisi cya Kenya cyagerageje guhoshya iyo myigaragabyo gikoresheje kurasa ibyuka biryana mu maso.
Imyigaragambyo ikomeje kuba muri iki gihugu cya Kenya imaze kugwamo abantu babarirwa muri 40 ndetse basaga, nk’uko bikomeje gutangazwa ku mbuga nkoranya mbaga.
MCN.