Uwafatwaga nk’u mwami w’abarozi muri teritware ya Fizi, Mwenga na Walungu yapfuye.
Ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17/07/2024, nibwo Mwami Roger yarangije urugendo rwe rwo kuba hano ku Isi, arangiriza i Kamituga, nk’uko iy’inkuru tuyikesha amasoko yacu atandukanye.
Icyicaro gikuru cya Mwami Roger cyari giherereye i Kamituga muri teritware ya Mwenga. Amasoko yacu avuga ko “igihe c’isaha umunani za manywa nibwo uyu mwami w’abarozi n’abapfumu yasezeye Isi yabazima, umwuka urahera ararangiza.”
Mwami Roger yari asanzwe akuriye icyo bita ‘KIMBIRIGITI,’ bivuze ‘ubufumu n’uburozi.’
Akaba ariwe warebaga abarozi n’abafumu bo muri teritware ya Fizi, Mwenga, Uvira, Walungu, ndetse kandi ngo yarakuriye n’abo mu ntara ya Manyema (Maniema).
Mwami Roger avuka mu bwoko bw’Abarega bo muri Kamituga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ubuhamya bwahawe ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, buvuga ko urupfu rwa Mwami Roger, rwaciye intege Wazalendo, ndetse ngo bibakura n’umutima, ni mu gihe bizeraga imiti yabahaga yo ku rwanya umutwe wa M23.
Kimweho abo mu bwoko bw’Ababangubangu n’Ababembe ngo bacunaguje umurambo we ngo kuko yari yarabijeje ko Wazalendo bazatsinda M23 ariko ku yitsinda bikaba byaranze.
Hagati aho M23 ikomeje kuja imbere, ari nako yirukana Wazalendo, ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR n’abafatanya bikorwa babo bose.
MCN.